AMAVUBI:Inkuru nziza ku banyarwanda bose bifuza impinduka mu ikipe y'igihugu

AMAVUBI:Inkuru nziza ku banyarwanda bose bifuza impinduka mu ikipe y'igihugu

 Nov 18, 2021 - 03:39

Inama iteganyijwe ishobora kuzana impinduka mu ikipe y'igihugu ikundwa n'abanyarwanda muri rusange.

Nyuma y'uko ikipe y'igihugu imaze igihe kinini ititwara nk'uko abenshi babyifuza, abafana ntibabura kuvuga ibyo babona bitagenda neza bishobora gukosorwa maze igatanga umusaruro mwiza.

Amavubi amaze iminsi yitwara Nabi (Net-photo)

Mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi cyo mu 2022 kizabera muri Qatar, u Rwanda rwari mu itsinda E aho rwari kumwe na Mali,Uganda na Kenya.Aha u Rwanda rwabaye urwa nyuma rusoza rufite inota rimwe.

Icyababaje abanyarwanda cyane n'ukuntu ibihugu by'abaturanyi byose byatsinze Amavubi yaba Uganda na Kenya.

Abanyarwanda benshi bakomeza kuvuga ko impinduka zahera ku mutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent akavaho hakaza undi ariko igihe byavugiwe ntibyakozwe.

Abanyarwanda bifuza impinduka(Image:Inyarwanda)

Amakuru ahari kuri ubu ashobora kuryohera amatwi y'abafite ibyo byifuzo byose kuko ajyanye n'uko bashaka ibintu bigenda.

Amakuru ahari aravuga ko hari ikipe y'abantu bagiye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu aho baba bacumbitse muri Hotel yitwa Gorilla.

Muri abo harimo umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Nicole ariwe munyamabanga wa FERWAFA, umutoza Mashami Vincent, Jules Karangwa umujyanama wa FERWAFA mu mategeko, Mabombe, Thabit ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA na Shema n'umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Maboko Didier. 

Kuri uyu wa kane nibwo hateganyijwe inama igomba guhuza abo bagabo bakiga neza ku ikipe y'igihugu bakanibanda ku  kibazo cy'imitoreze mu ikipe y'igihugu Amavubi bishoboka ko yasiga umutoza Mashami Vincent avuyeho.

  Mashami Vincent utoza ikipe y'igihugu Amavubi (Image:KT Press)

Andi makuru akavuga ko Mashami Vincent ashobora guhabwa izindi nshingano zo kuba Technical director mu gihe yaba akuwe ku mwanya wo gutoza ikipe y'igihugu.

Ubwo ni ugutegereza tukaza kumenya imyanzuro irava muri iyi nama ubwo iraza kuba irangira The choice live iraza kubabwira uko bimeze.