Kiyovu Sports mu biganiro byo gushaka umusimbura wa Bigirimana Abed

Kiyovu Sports mu biganiro byo gushaka umusimbura wa Bigirimana Abed

 Apr 21, 2022 - 03:55

Ikipe ya Koyovu Sports yatangiye inzira zo gushaka umukinnyi wasimbura umurundi Bigirimana Abed, nyuma y'uko bigaragara ko uyu musore wifuzwa n'amakipe menshi ashobora kutayikinira mumwaka utaha w'imikino.

Umurundi Bigirimana Abed ni umukinnyi witwaye neza cyane muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w'imikino, ariko byitezwe ko atazakinira iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino dore ko hari amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze kumvikana n'ikipe ya Yanga yo muri Tanzania iherutse no kuza kumureba.

Iyi kipe yambara umweru n'icyatsi igomba kumusimbuza neza mu rwego rwo kureba uko yagaruka mu mwaka utaha w'imikino ikomeye ngo ikomeze guhanganira ibikombe nk'uko ubuyovozi buvuga ko ariyo ntumbero, dore ko muri uyu mwaka w'imikino ari mu bakinnyi bayihetse.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Sports Nation aravuga ko ubu Kiyovu Sports iri mu biganiro n'abakinnyi babiri b'abagande aribo Milton Kalisa ukinira Vipers na Saidi Kyeyuna ukinira URA FC.

Saidi Kyeyuna ukinira URA FC

Milton Kalisa ukinira Vipers FC

Muri uyu mwaka w'imikino ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaje ihangana rikomeye cyane itigeze igaragaza mu myaka myinshi ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamwe mu bafana bayo batangira kurota igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe ubu yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 50 ikaba irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere. Iyi kipe kandi iherutse gusezererwa na Marine FC mu gikombe cy'Amohoro bituma itarenga 1/8, ariko ngo ntiracika intege ku gikombe cya shampiyona.