Gisa Cy’Inganzo yifuza gucisha akanyafu kuri Kwizera Olivier

Gisa Cy’Inganzo yifuza gucisha akanyafu kuri Kwizera Olivier

 Jun 1, 2026 - 15:35

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yatangaje ko yifuza kuzicarana n’umunyezamu wa Rayon Sports ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, akamwereka amahirwe afite kuko we abona uyu mukinnyi arushaho kuyatera inyoni.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gisa Cy’Inganzo yavuze ko hari amakuru ajya yumva kuri uyu muzamu akamubabaza, cyane cyane iyo arebye impano idasanzwe afite ndetse n’amahirwe akomeza guhabwa n’Imana, ariko hakaba hari ibihe agarukwaho kubera imyitwarire mibi.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe cyose abonye inkuru zimuvugwaho, yumva yakwishimira kubona umwanya wo kuganira na we imbonankubone, akamugezaho ibitekerezo bye nk’umuntu abona ko afite ejo hazaza heza muri ruhago.

Yagize ati: “Nigeze kumva inkuru z’umukinnyi Kwizera Olivier. Nifuza no kuzaganira na we igihe kimwe, kuko iyo ndebye impano afite n’amahirwe Imana igenda imuha, mbabazwa nuko usanga avugwaho imyitwarire itari myiza.

"Biriya nta kintu na kimwe bishobora kukugezaho. Mba numva twazicara tukaganira nkamubwira nti: 'Hari abantu babuze amahirwe yo kubaho, none wowe Imana ikugiriye icyizere iguhaye impano, ariko urabyirengagiza kubera kurengwa n’umugisha Imana iba yaguhaye.”

Gisa Cy’Inganzo yavuze ko impano yonyine idahagije kugira ngo umuntu agere kure, ahubwo ko bisaba no kugira ibyo yigomwa ndetse no gufata ibyemezo byiza bimufasha kurinda ibyo yagezeho.

Yasobanuye ko kugira icyo umuntu ageraho muri ubu buzima bisaba kwitanga, kwigomwa no guhora atekereza ku hazaza, kuko amahirwe umuntu ahabwa ataboneka kuri bose.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien