Davido, Victony na Timaya batakambiye  Leta ya Nigeria

Davido, Victony na Timaya batakambiye Leta ya Nigeria

 Jun 1, 2026 - 21:20

Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Davido, Victony na Timaya batakambye mu rwego rwo kwifatanya n’abasaba Leta gutabara byihuse abanyeshuri n’abarimu bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Nk'uko byatangajwe na Daily Post ku wa 15 Gicurasi 2026, abitwaje intwaro bagabye igitero ku mashuri arimo Baptist Nursery and Primary School, Community Grammar School na L.A Primary School, byo muri Nigeria maze bashimuta abanyeshuri n’abarimu babo.

Muri icyo gitero abanyeshuri 39 n’abarimu barindwi barashimuswe, mu gihe abarimu babiri bahasize ubuzima. Ibi byatumye abaturage benshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye batangira gusaba ko hafatwa ingamba zihuse zo gutabara abo bashimuswe no guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwiyongera muri Nigeria.

Umuhanzi Victony yagaragaje akababaro yatewe n’iki kibazo, asaba Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, kugira icyo akora kugira ngo abana bashimuswe batabarwe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Nimutabare abana bacu kandi muhagarike aka kaga.”

Davido nawe yavuze ko yababajwe cyane n’ayo makuru ndetse n’akababaro abanyeshuri n’abarimu bashimuswe bakomeje kunyuramo aho bafungiwe.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Snapchat, yagize ati: “Nacitse intege. Mana nyamuneka gira icyo ukora. Ntidukwiriye gukomeza kubaho muri ubu buryo. Umutima wanjye uri kumwe n’abahohotewe ndetse n’imiryango yabo. Ibi birababaje cyane.”

Ku ruhande rwa Timaya, we yasohoye itangazo risaba ubuyobozi bwa Nigeria gufata ingamba zihutirwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.

 Yagize ati: “Turasaba Leta kongera ibikorwa byihuse, ubufatanye n’ingamba zifatika mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu bice byinshi by’igihugu.”

Ibi bitekerezo by’aba bahanzi bije mu gihe amakuru akomeje kuvuga ko abanyeshuri n’abarimu bashimuswe bakiri mu maboko y’ababashimuse, ibintu bikomeje gutera impungenge imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange.

Abatari bake bakomeje gusaba ubuyobozi bwa Nigeria gukora ibishoboka byose kugira ngo abo bashimuswe babone ubutabazi bwihuse kandi abakoze iki gikorwa bagezwe imbere y’ubutabera.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien