Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Kevin Kade yavuze ko yari amaze igihe akorera amafaranga make cyane, ariko ibintu byahindutse ubwo yaserukiraga Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo mu gitaramo cyabereye muri Uganda, akahakura amafaranga menshi kurusha ayo yari yarigeze kubona mbere.
Kevin Kade wari umenyereye guhwemba ibihumbi 15000 frw, yavuze ko akimara kubona ibyo bihumbi 800,000 frw, yahise atekereza ku nshuti ze, cyane cyane Kenny Sol na Bill Ruzima.
Yagize ati: “Kubera ko bari baratangiye kunyegeza ku ruhande, nahise mbabwira ko ngiye kubahindurira ubuzima nkabimura mu nzu babagamo naho babaga, kuko babaga hanze.”
Kevin Kade yavuze ko icyo gihe atatekereje guhindurira ubuzima abo bahanzi gusa, ahubwo ko na we yahise yumva igihe kigeze ngo ahindure byinshi mu mibereho ye. Nibwo yafashe icyemezo cyo kuva mu kigo akajya gukodesha hanze yacyo.
Kevin Kade yavuze ko ayo mafaranga yamuhinduye cyane kuko ari yo menshi yari abonye bwa mbere mu muziki. Icyo gihe we, Kenny Sol na Bill Ruzima bari bakiri abanyeshuri ku Nyundo.
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yamufashije kwita ku nshuti ze mu buryo butandukanye, harimo kugura imyenda, gutegura umunsi w’amavuko wa Bill Ruzima ndetse no kwimukira mu nzu nini kandi nziza kurusha iyo babagamo mbere.
Kevin Kade agaragaza ko ayo mafaranga yabonye nyuma yo kuririmba muri Uganda yabaye intangiriro y’impinduka zikomeye mu buzima bwe ndetse no mu bwa bamwe mu nshuti ze za hafi, barimo Kenny Sol na Bill Ruzima, bari bahuriye mu rugendo rwo kwiga no guteza imbere impano z’umuziki ku Ishuri rya Nyundo.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
