U Butaliyani bwahagaritse ibitaramo bya Kanye West na Travis Scott

U Butaliyani bwahagaritse ibitaramo bya Kanye West na Travis Scott

 May 30, 2026 - 19:51

Umuraperi Kanye West na Travis Scott bahuye n’akaga gakomeye mu rugendo rwabo rw’ibitaramo byo ku mugabane w’i Burayi, nyuma y’uko u Butaliyani bufashe icyemezo cyo guhagarika ibitaramo byabo byari biteganyijwe muri Nyakanga 2026.

Iki cyemezo cyafatiwe mu mujyi wa Reggio Emilia, aho aba bahanzi bombi bari kuzataramira mu iserukiramuco rya Pulse Of Gaia Festival ribera mu nyubako ya RCF Arena. Travis Scott yari ateganyijwe kuririmba ku wa 17 Nyakanga 2026, mu gihe Kanye West we yari kuzakurikiraho ku wa 18 Nyakanga 2026.

Ubuyobozi bw’aka gace bwatangaje ko bahagaritse ibi bitaramo kubera impungenge z’umutekano rusange ndetse n’ubwoba bw’uko hashobora kuba imyigaragambyo ikomeye y’abatishimiye aba bahanzi, cyane cyane Kanye West umaze igihe avugwaho amagambo n’ibitekerezo bitari byiza byakuruye impaka ku rwego mpuzamahanga.

Salvatore Angieri, umuyobozi wa Reggio Emilia, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zirimo umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi n’abacuruzi wa CODACONS ndetse n’imiryango ihagarariye Abayahudi mu turere twa Modena na Reggio Emilia.

Yanagaragaje ko umubare munini w’abafana wari utegerejwe muri ibyo bitaramo ndetse no kuba byari gukurikirana mu minsi ibiri yikurikiranya byashoboraga guteza ikibazo cy’umutekano, bityo hafatwa umwanzuro wo kubihagarika.

Kanye West akomeje guhura n’ibibazo bijyanye n’ibitaramo bye mu Burayi, kuko Muri Mata uyu mwaka nabwo yabujijwe kwinjira mu Bwongereza, ibintu byatumye atitabira Wireless Festival yari yateganyijwe kubera i Londres. Nyuma yaho kandi yaje guhagarika ibitaramo yari afite mu Bufaransa no muri Pologne nyuma y’uko habaye impungenge ko ashobora no kubuzwa kwinjira muri ibyo bihugu.

Ku ruhande rwa Travis Scott, nubwo atavugwaho ibibazo nk’ibya Kanye West, izina rye rikomeje kugarukwaho no gutera impungenge, kubera ibyabereye mu iserukiramuco rya Astroworld Festival ryabereye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021, ryaguyemo abantu 10 abandi benshi bagakomereka.

Nubwo ibihugu bimwe bikomeje gukaza ingamba kuri Kanye West, u Buholandi bwo bwatangaje ko igitaramo cye kizaba nk’uko byari byateganyijwe, kuko Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu yavuze ko nta mpamvu z’amategeko zatuma uyu muraperi yangirwa gukandagira ku butaka bw’u Buholandi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien