Ghetto Kids bo muri Uganda bahungabanyije inkuta zo mu bwongereza

Ghetto Kids bo muri Uganda bahungabanyije inkuta zo mu bwongereza

 Apr 16, 2023 - 13:27

Abana b'ababyinnyi baba mu itsinda rya Ghetto Kids bakoreye amateka mu irushanwa rya Britain Got talent ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

 Ghetto Kids yakoze amateka muri Britain Got talent show nyuma yo gucanirwa ibishashi by'ibyishimo n'intsinzi hagati bakirimo kubyina.

Bruno Tonioli, wari mushya mu kanama nkemurampaka kuri iki gitaramo, yakanze buzzer ya zahabu igaragaza ibyishimo n'intsinzi hagati mu gihe Abana berekanaga imbyino zitangaje. 

Aba bana bari mu kigero cy'imyaka itanu na 13, bakoze itsinda rikoresha umuziki, imbyino n'amakinamico kugira ngo bafashe abana batishoboye ndetse n'abana b'imfubyi.

Aba bana bakomoka mu gihugu cya Uganda bigaragaje neza ku rubyiniro ndetse no mu kwivuga bivuze neza cyane bahabwa amashyi menshi.

Simon Cowell, washinze Got Talent franchise, nawe wari mu nteko y'abacamanza, yagize ati: "Ntabwo twigeze tubona ibintu nk'ibi na mbere,".

Cowell yongeyeho; Ati: "Ibyo ntabwo byigeze bibaho ... Mu busanzwe, ibishashi bya zahabu bitangwa nyuma ... aba bana bahawe ibishashi bya zahabu mbere, byari ubumaji."

Uwari ugize akanama nkemurampaka Tonioli yongeyeho ati "Nabibeshyeho!"

Umuyobozi w'itsinda ry'imbyino rya Ghetto Kids Dauda Kavuma uzwi nka Mwarimu, yavuze ko bwari ubwa mbere bari mu bwongereza ndetse ko afite abana benshi arera.

Ati: "Mfite abana 30 ndera, mu buzima bwa buri mu nsi, dukoresha umuziki, imbyino, n'ikinamico kugira ngo ubuzima barusheho kuba bwiza".

Alesha Dixon wari mu kanama nkemura mpaka yashimiye abana ba Ghetto Kids avuga ko yatangajwe n'imbyino zabo 

Ati: "Ndashaka kuvuga ko buri wese muri mwe ari umuhanga mu byo akora... Ibyo mukora ni ibintu bitangaje kandi twishimiye ko mwaje muri Britain Got Talent".

Abari mu kanama nkemurampaka bemeje ko nta kabuza ari ubwa mbere babonye abana bazi kubyina neza bakabemeza kandi bakiri bato cyane.

Julian kanyomozi, Bobi Wine, Zari Hassan ni bamwe mu byamamare bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Ghetto Kids bitwaye neza.

Ghetto Kids ubwo barimo babyina muri  Britain Got talent.