Papa wa Yampano yatabaje Perezida

Papa wa Yampano yatabaje Perezida

 Jun 9, 2026 - 21:23

Nsengiyumva Zabron, umubyeyi wa Yampano, yatakambiye Perezida Kagame asabira Yampano imbabazi ndetse agaragaza ko ubuzima bwe n‘umuryango buri mu kaga adahari kuko ari we wari ubatunze.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Urugendo Tv’ kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena 2026, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Yampano ajyanwa mu igororero rya Mageragere gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho.

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere yumvaga ko umwana we (Yampano) azarekurwa agataha, gusa nyuma y’uko akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo byatumye icyizere yari afite kiyoyoka ndetse bimutera agahinda kuko Yampamo ari we wari ubatunze.

Ati “Uriya mwana niwe wari ugize umuryango wange, niwe wari untunze, niwe twari duhanze amaso…Kubera ko adukunda, kandi akaba abizi ko imibereho yacu ari migufi, n’igihumbi yakituzaniraga. N’iyo yabaga na 500 yayatuzaniraga tukayahahisha.”

Yakomeje atakambira Perezida Kagame amusaba guca inkoni izamba bakababarira Yampano, kuko abaye adahari ubuzima bw’umuryango we bwari mu kaga.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rwose ndagutabaje unkurikiranire umwana wange arenganurwe atahe aze adutunge atunge umuryango nk’uko yari adutunze, kuko ndumva imibereho yacu yaba isa n’irangiriye aha ngaha.

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika unkurikiranire ikibazo cya Yampano mu muhe imbabazi nk’uko yazibasabye.”

Yavuze ko ubwo Yampano yagiranaga ibibazo n’umugore we, bagerageje kujya kubaganiriza babwira uko bagomba kujya bihanganirana bakabana neza, icyo gihe barabunga ariko nyuma amakimbirane hagati yabo akomeza gukura.

Uyu mubyeyi kandi yashimangiye ko mu mikurire ya Yampano, yakuze ari umwana witonda utazerera, usenga kandi aba muri korari, ku buryo batigeze bakeka ko ashobora no kunywa ibiyobyabwenge, gusa nyuma aza guhinduka. Yakomeje avuga ko no kuba yarashatse akiri muto ari kimwe mu byamuteye ibibazo.