Uyu muhango wabereye mu birori by’akataraboneka byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, aho Fally Ipupa yashimiwe ku bikorwa bye by’ubuhanzi bimaze imyaka myinshi bimugira umwe mu bahanzi b’Afurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Leta ya DR Congo yavuze ko uyu muhanzi yagize uruhare rukomeye mu gutuma umuziki wa Congo ugera kure, ndetse ukarushaho gukundwa ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane n’abatari bake.
Fally Ipupa amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bahagarariye neza umuco wa Congo, aho indirimbo ze zagiye zimufasha kugera ku isoko mpuzamahanga, bityo akomeza kuba intangarugero mu ruganda rw’umuziki wa Afurika.
Ubuyobozi bwa DR Congo bwavuze ko iki gihembo ari ishimwe ry’umusanzu we mu guteza imbere isura nziza y’igihugu, ndetse bunamusaba gukomeza kuba intumwa nziza y’umuco wa Congo mu ruhando rw’isi.
