Producer Ayoo Rash yasezeranye

Producer Ayoo Rash yasezeranye

 Nov 11, 2022 - 07:32

Producer ugezweho muri iyi minsi muri muzika nyarwanda, Ayoo Rash yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bamaze iminsi mu rukundo.

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Élisée Raha uzwi nka Ayoo Rash umaze gushinga imiziki mu matwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda yakoze ubukwe n’umukunzi we Shiphrah Niyotwizeye bari bamaze igihe bakundana.

Uwahaye amakuru The Choice Live yahamije ko aba bombi ku munsi w’ejo hashize tariki 10 Ugushyingo 2022 basezeraniye mu murenge wa Kimihurura ndetse ko nyuma yo gusezerana, abatumiwe bahise bajya kwiyakirira kuri Tequila Paradise ku Kicukiro muri Kigali.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muhanga mu gukora amajwi y’indirimbo aherutse gutangaza ko umwaka utaha wa 2023 azatangira kwishyuza miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku ndirimbo imwe.

Ayoo Rash yumvikanye cyane mu matwi y’abanyarwanda kuva muri 2021 binyuze mu ndirimbo nka “Away” ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, Please me” ya Juno Kizigenza, Aba People” ya Kalvin Mbanda n’izindi.

Ayoo Rash nyuma yo kuva gusezerana yahise ashima Imana yamwiyeretse ku munsi w'ejo.