Itangishaka Blaise yatorokeye muri Espagne

Itangishaka Blaise yatorokeye muri Espagne

 Jun 1, 2026 - 19:52

Umutoza Itangishaka Blaise ntabwo yagarukanye mu Rwanda na bagenzi be bari bajyanye muri Espagne mu masomo ajyanye n’ubutoza, nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi wa nyuma wo kugaruka mu Rwanda.

Amakuru dukesha B&B Kigali FM, avuga ko Itangishaka yacunze ku munsi wari uteganyijwe wo gutaha we na bagenzi be, ava aho bari bacumbitse mu mugi wa Madrid aragenda.

Nyuma y’uko aburiwe irengero, abo bari kumwe bahise bamenyesha ubuyobozi bwa Atletico Madrid ndetse na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), kugira ngo haboneke amakuru ku irengero rye.

Mu gihe Itangishaka we yisigariye muri Espagne, bagenzi be bari bajyanye muri ayo masomo bo bageze i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Blaise Itangishaka yatangiye umwuga wo gutoza nyuma yo guhagarika gukina, aho ahanini yabiterwaga n’ibibazo by’imvune za hato na hato zakunze kumuzahaza.

Mu rugendo rwe nk’umukinnyi yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo, APR FC na AS Kigali mbere yo kwinjira mu mwuga w’ubutoza.

Itangishaka Blaise yatorokeye muri Espagne

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien