Impungenge ni zose ku bafana ba Chelsea kubera icyemezo cy'umuherwe Roman Abramovic witeguye kugurisha iyi kipe

Impungenge ni zose ku bafana ba Chelsea kubera icyemezo cy'umuherwe Roman Abramovic witeguye kugurisha iyi kipe

 Mar 2, 2022 - 06:40

Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic aritegura kuganira n'abashaka kugura Chelsea, mu gihe hari batatu biteguye gushyiraho akayabo muri iki cyumweru.

Abagera kuri batatu ubu nibo biteguye gushyiraho akayabo ngo barebe ko bagura ikipe ya Chelsea mu gihe Roman Abramovic yamaze gufata umwanzuro wo gushyira iyi kipe ku isoko yari afite kuva mu 2003 ubwo yayiguraga miliyoni 140 z'amapawundi.

Ku wa gatandatu nibwo Roman Abramovic yatangaje ko azatanga ububasha yari afite kuri iyi kipe akabuha muryango wa Chelsea foundation, ariko bigaragara ko uyu muryango nawo utiteguye kuyireberera ku buryo buhamye. Ubu biravugwa ko uyu murusiya yamaze gufata umwanzuro wo kuyigurisha.

Kuva igihugu cy'Uburisiya cyatera igihugu cya Ukraine, Roman Abramovic ni umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazahura n'ibihano bikakaye mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu kubera ko azwi nk'inshuti ya hafi ya perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

Kuva Roman Abramovic yatangaza ko ikipe arayishyira mu biganza by'uyu muryango wa Chelsea, babiri muri batandatu bagomba gufata izo nshingano bivugwa ko bari kureba uko bava mu nshingano bari basanzwe bafite muri uwo muryango kuko batiteguye kujya mu bikorwa byo kureberera ikipe ya Chelsea.

Ubu bigaragara ko ibintu biri guhinduka hariya i London ndetse ikinyamakuru The Telegraph kikaba gitangaza ko Roman Abramovic yatangiye gutekereza kugurisha ikipe, kandi abantu batatu bakaba bari gutegura ubusabe(bids) neza bakaba barabushyikiriza Abramovic bitarenze iki cyumweru.

Ibi biraza gutizwa umurindi n'uko Ubwongereza bwaba bukumiriye Roman Abramovic mu minsi mike iri imbere, ni nabwo abashaka kugura ikipe bamenya niba baraganira na Abramovic ubwe cyangwa uyu muryango wa Chelsea.

Mu myaka 19 Roman Abramovic amaze afite Chelsea, iyi kipe yagiye itwara ibikombe bitandukanye ndetse bivugwa ko yanze miliyali 2.2 z'amapawundi yahabwaga ngo arekure iyi kipe.

Ku bafana ba Chelsea bo iyi ni inkuru mbi kuko Roman Abramovic ni umwe mu baherwe bagaragaje ko bakunda amakipe yabo kandi bakayitaho cyane mu buzima bwa buri munsi ngo ibashe kugera ku ntsinzi.

Hari impungenge ko iyi kipe ishobora gufatwa n'abaherwe bita ku bucuruzi gusa, nk'uko abakunzi ba Arsenal bakunze kubishinja Kroenke ufite Arsenal muri iki gihe.

Roman Abramovic yiteguye gushyira Chelsea ku isoko(Image:Sky sports)

Abashaka kugura Chelsea batangiye kwitegura kuganira na Abramovic(Net-photo)