Davido yabigarutseho mu kiganiro 'The Breakfast Club', yavuze ko ubuzima yanyuzemo mbere yo kugera ku ntsinzi mu muziki bwari bugoye cyane, ari na yo mpamvu yifuza ko abana be bazagira ubuzima bworoshye kurushaho binyuze mu gukorera mu bigo bya Sekuru wabo.
Yagize ati: “Bana banjye, mujye gukorana na Data. Buri Noheli ajyana abuzukuru be bose. Nitegereje uko anezerezwa nkabona, n’uko afite ibintu byinshi birimo n’indege ze bwite, mbona ko byaba byiza mumusanze kuko ibyishimo bye biva ku muryango.”
Davido yakomeje avuga ko Se atigeze amushyigikira mu muziki akiwutangira, ibintu byigeze no kumuca intege cyane. Gusa nyuma yaje kubona ko umuhungu we adacika intege ku nzozi ze, aramureka arakomeza.
Ati: “Data kutanyemera mu muziki byigeze kuntera agahinda gakomeye, kugeza abonye ko nabyiyemeje.”
Nubwo adashaka ko abana be binjira mu myidagaduro, Davido yavuze ko atazababuza kubikora mu gihe baba babyifuje, ahubwo ko azabashyigikira kugira ngo batanyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo.
Yanagaragaje ko umwe mu bana be yatangiye kugaragaza impano mu muziki, aho asanzwe aririmba kandi anabyina, ibintu byerekana ko ashobora kuzakunda uwo mwuga.
Davido ashimangira ko ik’ingenzi kuri we ari uko abana be bagira ubuzima bwiza kandi bworoshye ugereranyije n’ubwo yanyuzemo, ariko kandi akazubaha amahitamo yabo mu gihe bazaba bakuze.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
