Uyu musore ukorera ibikorwa bye by’umuziki mu Bubiligi, aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Whenever She Wants”, avuga ko ari intangiriro y’ibindi bihangano byinshi ari gutegura, birimo n'umwuga wa cinema yihebeye.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Noah Shema yavuze ko yinjiye mu muziki abitewe n’urukundo awufitiye kuva kera, ariko ko ubu yafashe icyemezo cyo kuwukora kinyamwuga, agamije kuwuteza imbere no kuwugeza ku rwego rwo hejuru, by'umwihariko ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:“Natangiye umuziki mbikora nk’ibyo nkunda, ariko ubu ni umwuga numva ngomba gufata nk’ikintu k'ingenzi, nkawukorana ubunyamwuga.”
Indirimbo ya Noah Shema yise "Whatever she Wants"
Noah Shema yasabye Abanyarwanda kumushyigikira no kumuba hafi muri uru rugendo arimo, agaragaza ko afite intego yo kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane ko u Rwanda rukomeje kumenyekana ku isi.
Yongeyeho ko mu minsi iri imbere ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi, aho izikurikiraho zizatangira gusohoka guhera tariki ya 18 z’uku kwezi.
Uyu muhanzi muto agaragaza icyizere cyinshi mu muziki we, ndetse yiteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Noah Shema afite gahunda yo kuzamura umuziki ku rwego mpuzamahanga
Noah Shema agiye gukomeza umuziki mu buryo bwa kinyamwuga
