Jay Rwanda yambitse impeta umukobwa wa kabiri

Jay Rwanda yambitse impeta umukobwa wa kabiri

 Nov 6, 2022 - 06:20

Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Africa 2017 yambitse impeta umukunzi we mushya Isimbi nyuma yo kuyambika Carmel bagatandukana.

Umwerekanamideri wamamaye cyane muri Africa by’umwihariko muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba, Ntabanganyimana Jean De Dieu wamenyekanye nka Jay Rwanda yambitse impeta y’urudashira umukunzi we mushya Isimbi bari bamaze iminsi baryohewe n’urukundo, iyi mpeta ibaye iya kabiri nyuma yo kuyambika bwa mbere uwita Carmel muri 2020 bagatandukana batamaranye kabiri.

Jay Rwanda nk’uko yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho amashusho agaragaza aba bombi bari ku mazi bigaragara ko uyu mukobwa amaze kwambara impeta cyane ko yari ku rutoki rwe.

View this post on Instagram

A post shared by Jay (@jayrwanda)

Jay Rwanda yagize ati "Umuhengeri n'akazuba"

Jay Rwanda akimara gushyiraho aya mashusho, yagiye yifurizwa ishya n’ihirwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Shaffy wahoze ufashwa na The Ben, Muchomante n’abandi bamubwiraga ko yakoze igikorwa cy’abagabo.

Dore uko urukundo rwaba rwamenyanye.

Muri Mata 2022 ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y’amavuko hanyuma uyu mukobwa akaba ariwe uyimutegurira aho kuba Carmel yari yarambitse impeta, abantu batangiye guhwihwisa ko ariwe baba bari mu rukundo.

The Choice Live yahise itangira kuganira n’inshuti za hafi za Jay Rwanda, zidutangariza ko Isimbi ariwe bari mu rukundo ndetse bamaze iminsi, icyakora ngo bose ntibakundaga kubishyira ku karubanda kuko Jay Rwanda yari azwiho undi mukobwa.

Tariki tariki 02 Mutarama 2020 ubwo hari kuwa Kane, nibwo Jay Rwanda yatangaje ko yambitse impeta y’urudashira uwari umukunzi we Carmel, ashyiraho amafoto yabo bombi maze ayakurikiza amagambo agira ati “Ikinyacumi gishya. 'Irangamimerere 'Status' yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amakuru avuga ko uru rukundo rutarambye.

Jay Rwanda yambitse impeta y'urudashira umukunzi we mushya Isimbi.

Jay Rwanda na Isimbi bari bamaze iminsi baryohewe n'urukundo.

Inkuru bifitanye isano.

Jay Rwanda mu munyenga w'urukundo na Isimbi.