Davido yasubiye gusenga nyuma y’imyaka 3

Davido yasubiye gusenga nyuma y’imyaka 3

 Oct 4, 2022 - 04:13

Umuhanzi Davido yatangaje ko imyaka itatu yari ishize adakandagira munzu y’Imana ariko yongeye kubigeraho.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye ku izina rya Davido mu muziki wa Africa n’ahandi ku Isi, yatangaje ko ku cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 yasuye mu rusengero nyuma y’imyaka itatu yari ishize ndetse avuga ko Imana idasanzwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram yaragize ati “Bwa mbere mu myaka itatu, nagiye mu rusengero. Imana ni nziza”.

Uyu muhanzi w’icyamamare, yagaragaje ko yajyanye n’umukunzi Chioma Avril Rowland baherutse kwibaruka umuhungu muri 2019.

Iki cyumweru gitambutse nibwo Davido yagiye mu rusengero ubwo yari kumwe n'umukunzi we Chioma.

Umuhanzi Davido uri mu bafite agatubutse mu bahanzi nya Africa dore ko abarirwa muri $50 million nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes.

Uyu muhanzi afatwa nk’umwe mu bayoboye umuziki wa Africa. Yakunzwe mu ndirimbo nka “If’ “Fia’ “Fall” n’izindi zatumye atangira gufatwa nk’umwami w’umuzuki wa Africa mu njyana ya Afro Beats.

Davido yashimye Imana nyuma y'imyaka Itatu atagera munzu y'Imana.