Yakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro 27 ku munsi

Yakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro 27 ku munsi

 Apr 18, 2023 - 11:21

Umukinnyikazi wa filime muri Nigeria Monalisa Stephen yatangaje ko yakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro 27 ku munsi we n'umukunzi we.

Umukinnyi wa filime muri Nollywood ya Nigeria Monalisa Stephen yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yaryamanaga n'umusore w'inshuti ye inshuro zirenga 27 ku munsi.

Monalisa mu kiganiro yatanze mu itangazamakuru, akaba yavuze byinshi ku buzima bwe bw'imibonano mpuzabitsina we n'umukunzi.

Ku bw'ibyo, akaba yatangaje ko yakoranaga n'umukunzi we imibonano inshuro 27 ku munsi. Ati" Nubwo byananizaga, ariko narabyishimiraga mu gihe cyabyo."

Mu magambo ye yagize ati " Umunsi umwe nagiye kumureba turyamana inshuro 27. Iyo twabaga turikumwe, twaryamanaga izi nshuro zose."

Uyu mukinnyi wa filime ndetse akaba ari n'umunyamideri, akaba akunze kugaruka ku bikorwa byo guhuza ibitsina ashize amanga, ibintu bituma abafana bibaza ku mico ye inshuro nyinshi.

Ikindi kandi, Monalisa akaba yaratangaje ko umusore bakundanaga yakundaga kuryamana nawe igihe yabaga ari mu mihango. Ati" Nageragezaga kumubuza ariko akanga, ahubwo agashaka kubigira imirwano, ubwo rero nkamwihorera."

Uyu mukinnyikazi, amazina yose akaba ari Ngozi Ezeh berates Monalisa Stephen, akaba ari umukinnyi wa filime muri Nollywood ya Nigeria ndetse akaba ari n'umunyamideri muri iki gihugu.

Uyu kandi akaba yaravutse ku wa 13 Werurwe mu 1992, i Lagos muri Nigeria.

Ku myaka ye 31 akaba nta mugabo afite ndetse nk'uko bitangazwa, kuri ubu akaba nta n'umukunzi afite.

Monalisa Stephen waryamanye n'umukunzi we inshuro 27 ku munsi