Aya mafoto n’amashusho Kim yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu minsi ishize yerekana we na Lewis Hamilton bari kumwe mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishimanye cyane ibintu bitandukanye n’uko bamaze iminsi babihisha,aho byajyaga hanze ari uko nabo ubwabo batunguwe.
Nubwo Kim Kardashian na Lewis Hamilton bataratangaza ku mugaragaro uko umubano wabo uhagaze, bigaragara ko bakomeje gutwika inzu ariko bakaba bakigorwa no guhisha umwotsi, ndetse n’umuvandimwe wa Kim witwa Khloé Kardashian asa n’uwamaze gushyira ibyabo kukarubanda.
Mu kiganiro yakoze ku wa 20 Gicurasi, yavuze ko mu birori byo kureba filime nshya ya Michael Jackson byari byitabiriwe n’imiryango yabo, buri wese yari yazanye umukunzi we, amagambo yafashwe na benshi nk’emeza kuko icyo gihe Kim na Lewis nibo bari bazanye.
Muri Gicurasi kandi, Kim na Lewis bafotowe basohokanye ubwo bari bagiye kureba ikinamico The Fear of 13, aho Kim yari umwe mu bayitunganyije. Mbere yaho na bwo bari bagaragaye bari kumwe ku mucanga wa Malibu muri California.
Hari n’ibindi bihe byatumye abantu bakeka urukundo rw’aba bombi, birimo kuba baragaragaye hamwe muri Coachella muri Mata, urugendo bakoze mu Buyapani muri Werurwe, ubutumwa bagiye bohererezanya ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuba bari kumwe muri Super Bowl ya 2026 no mu rugendo bakoreye i Paris muri Gashyantare.
Nubwo ibyo byose byatumaga abantu benshi bakeka ko bari mu rukundo, Lewis Hamilton yakomeje kwirinda kugira byinshi abitangazaho. Kuko ubwo yabibazwaga ho ubwo kumwe na Kim muri Super Bowl, yasubije agira ati:
"Ubuzima bwanjye bwite ni ubwanjye. Sinshaka kubuvugaho."
Ku ruhande rwa Kim Kardashian, na we yigeze kuvuga ko kwinjira mu rukundo rushya byamugoye nyuma y’ibibazo byabaye hagati y’uwahoze ari umukunzi we Pete Davidson wari ukimufuhira kurwego rwo hejuru.
Mu kiganiro Call Her Daddy, Kim yavuze ko hari abantu bamwe bagiraga impungenge zo gukundana na we kubera amakimbirane ashobora guturuka ku rukundo rwe rwa kera.
Yagize ati: "Hari igihe umuntu akwegera, hanyuma akavuga ati 'sinshaka kugira ibibazo n'uwo mwatandukanye.' Ibyo birambabaza ariko nkumva umuntu ugenewe kuba uwanjye atari kubyitaho."
Ibi byose bikaba aribyo byatumaga ahanini abantu batekerezako ariyo mpamvu Kim Kardashian na Lewis Hamilton barushaho kubihisha, kubera gutinya ko Lewis Hamilton yagirirwa nabi n’uwahoze akundana na Kim Kardashian,nubwo ubu batagishoboye kubihisha ukundi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
