Abakozi bose bo murugo rwa Davido batawe muri yombi

Abakozi bose bo murugo rwa Davido batawe muri yombi

 Nov 1, 2022 - 11:06

Police yataye muri yombi abakozi bose bo murugo rwa Davido nyuma y’urupfu rw’umwana we na Chioma Efeanyi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo nibwo Police yo mu mujyi wa Lagos yatangaje ko yataye muri yombi abakozi bose bo murugo rwa Davido bakekwaho uburangare bwatumye umwana w’umuhungu w’uyu muhanzi na Chioma, Ifeanyi yitaba Imana aguye muri pisine.

Uyu mwana byavuzwe ko yaguye muri posine ariko abakozi ntibabimenye ngi bahite bamurohora, amaramo umwanya munini byatumye bajya kumukuramo asa n’uwamaze gupfa.

Police y'umujyi wa Lagos yatangaje ko yabaye itaye muri yombi aba bakozi kugirango hakorwe iperereza ku rupfu rw'uyu mwana.

Muri iri joro ryo kuwa 01 Ukwakira 2022 ku isaha ya saa saba z’ijoro hamenyekane inkuru y’ababaro ibikaba umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr umuhanzi Davido yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma .

Ni inkuru yasakajwe n’ibitangazamakuru byo muri Africa byandika ku myidagaduro by’umwihariko ibyo mu gihugu cya Nigeria, byatangaje ko uyu mwana wari ufite imyaka itatu y’amavuko yaguye mu bwogero bwo murugo “Pisine”.

Uyu mwana akimara kugwa muri ubu bwogero yahise ajyanwa kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yari umwana wa gatatu w’umuhanzi  David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido akaba imfura ya Chioma rowland usanzwe ari umukunzi w’uyu muhanzi ndetse bitegura no kubana.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru People Gazette cyavuze ko igihe iyi mpanuka yabaga umuhanzi Davido yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America naho Chioma we ngo yari yagize urugendo mu gace ka Ibadan.

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr wari ufite imyaka itatu y’amavuko yavutse kuwa 20 Ukwakira 2019 ndetse yari aherutse kugira isabukuru. Urupfu rw’uyu mwana wa Davido ruje rusanga urw’umwana wa D’banj witabye Imana muri 2020 nawe aguye mu bwogero bwo murugo.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/davido-yapfushije-umwana-wumuhungu