Agahinda gakabije kafashije Chriss Eazy kumenya gutunganya indirimbo

Agahinda gakabije kafashije Chriss Eazy kumenya gutunganya indirimbo

 May 28, 2026 - 19:39

Umuhanzi Chriss Eazy yahishuye ko agahinda gakabije yahuye nako nyuma yo kubura umubyeyi we ari kimwe mu byatumye yinjira cyane mu mwuga wo gutunganya indirimbo, haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Chriss Eazy yavuze ko mbere atari yarinjiye cyane mu bijyanye no gutunganya umuziki, ariko ibihe bikomeye yanyuzemo byatumye ashaka ikintu cyamurangaza ndetse kimufasha guhangana n’agahinda yari afite.

Uyu muhanzi yavuze ko icyo gihe yisanze adakunda gusohoka no kujya mu bantu benshi, ahubwo akajya amara umwanya munini muri studio yo mu rugo, ari naho yatangiriye kwiga no kwimenyereza gutunganya indirimbo.

Yagize ati: “Nagize agahinda gakabije nisanga ntakiva mu rugo, nisanga ndimo kujya ngakwepera muri studio yo mu rugo kubera ko nta kindi nari mpfite gukora muri icyo gihe. Nashidutse ndi guha imbaraga ibijyanye no gutunganya umuziki.”

Chriss Eazy yavuze ko gukora umuziki byamubereye uburyo bwo kwisubiza icyizere no gushaka aho ahungira mu bihe bitari byoroshye, kuko uko yakomezaga kubikora ari nako yagiye arushaho kumenya neza uburyo bwo gutunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo.

Nubwo benshi bamuzi nk’umuhanzi uri mu bagezweho mu kuririmba, Chriss Eazy  kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari  ku rwego rwo kuba yakwitunganyiriza indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien