Rihanna atwaye miliyari irenga ku birenge bye

Rihanna atwaye miliyari irenga ku birenge bye

 May 27, 2023 - 03:01

Nyuma yuko Rihanna asanzwe azwi nk'umwamikazi mu isi y'imyambarire, yongeye gutangaza benshi.

N'ibirenge bye birabagirana nka diyama.

Ku wa Kane, Rihanna wakunzwe mu ndirimbo nka Diamond, yerekanye akandi gashya kuri TikTok, ashyira ahagaragara amashusho ye agenda yambaye inkweto ndende cyane n'impeta nini ya diyama  ifite igiciro gihambaye.

Rihanna azwiho kuba ikitegererezo mu isi y'imyambarire

Muri aya mashusho, uy’u muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo nka “Umbrella” yanditseho ati: "Irahenze”.

Ku ino rya gatatu rw'ikirenge cye cy'ibumoso, Rihanna yagaragaye yambaye impeta ya diyama, yo umuhanga mu by'imikufi, Maxwell Stone wo muri Steven Stone Jewelers yabwiye Page Six ko ifite agaciro ka miliyoni imwe y'amadolari. Ni ukuvuga arenga miliyari imwe y’amanyarwanda.

Impeta Rihanna yambaye ku mano yavugishije benshi

Abafana benshi bakunze ibi bihe bidasanzwe, nk'aho umukinnyi wa firime ,Christa Allen, yagize ati: “Kandi kuri uyu munsi, impinduramatwara mu mpeta z'amano yatangiye.”

Abandi bibajije niba ubu ari uburyo bwo kwerekana impeta y’isezerano, nk'uwanditse ati: "Iri ni  itangazo ryo kutumenyesha ko yasezeranye?"

Rihanna aritegura kwibaruka umwana wa kabiri 

Niba koko ari impeta y’isezerano Rihanna yambitswe n’umugabo we A$AP Rocky, uretse agashya ko kuba ihenze bihebuje, yanakoze agashya ko kuyambara ku mano.