Nyuma yuko bimaze kumenyekana ko inshuti za Dani Alves bahatiye Joana Sanz kuva mu nzu bari batuyemo, uyu munyamiderikazi yagize icyo atangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Joana Sanz ari mu nzira zo guhana gatanya na Dani Alves[Getty Images]
Mu nkuru ye ya Instagram, yasobanuye neza icyo ashyira imbere muri iki gihe cy’ubuzima bwe, mu gihe yitegura gutandukana na Alves nyuma y’ifungwa rye, kubera gukekwaho gufata ku ngufu mu kabyiniro i Barcelona mu mpera za 2022.
Muri iyi nyandiko, yavuze ko intego nyamukuru mu buzima muri iki gihe, ari we ubwe, anavuga ko we yibona nk'umunyamurava, wigenga, uzi icyo ashaka, uzi ubwenge kandi mwiza.
Joana Sanz avuga ko uretse we ubwe nta kindi kimuhangayikishije[Getty Images]
Iyi nyandiko, ije nyuma y’amakuru yavugaga ko inshuti za hafi za Dani Alves basabye Joana Sanz gupakira ibikapu bye agasohoka mu nzu ye, nyuma yo kwanga gusinya amasezerano y’ibanga bamuhaga.
Muri icyo gihe, raporo zagaragaye zivuga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’undi mugabo w'umucuruzi, ariko bisa nkaho muri aka kanya, nta wundi umushishikaje, uretse we ubwe.
