King James agiye gusubiramo indirimbo yakoranye na Jay Polly

King James agiye gusubiramo indirimbo yakoranye na Jay Polly

 Jun 5, 2026 - 23:46

Umuhanzi King James yatangaje ko ari gutegura umushinga wo gusubiramo indirimbo 'Cyahiye' yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, mu rwego rwo kumuha icyubahiro no gukomeza kuzirikana uruhare yagize mu muziki nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, King James yavuze ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bafitanye amateka akomeye, kuko bamaranye igihe kinini  mu bikorwa bitandukanye bya muzika, harimo n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Yasobanuye ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu benshi bakunda umuziki nyarwanda, binyuze mu bihangano bye byakomeje kwamamara no gukundwa kugeza magingo aya.

King James yavuze ko mu mishinga afite, harimo no kongera gukora indirimbo “Cyahiye”, nk’uburyo bwo guha icyubahiro Jay Polly no kuzirikana umurage yasize mu muziki.

Yagize ati: “Jay Polly twabanye muri za Guma Guma, twakoranye indirimbo yitwa ‘Cyahiye’, nibaza ko ari indirimbo nshobora kuzakora mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko ahuje ibitekerezo n’abandi banyamuziki benshi bavuga ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda no gukangura amarangamutima y’abakunzi bawo.

King James yagarutse kandi ku ruhare Jay Polly yagize mu gutuma Abanyarwanda barushaho kwemera no gukunda umuziki w’iwabo, mu gihe byari byaratwaye igihe kugira ngo abantu bawufate nk’umuziki ufite ireme kandi ushobora guhangana n’uw’ahandi.

Ibi abitangaje mu gihe indirimbo n’ibihangano bya Jay Polly bikomeje gukundwa n’abatari bake, ibintu bikomeza kugaragaza uburyo uyu muraperi yasize izina rikomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien