Umuhanzi ugezweho cyane mu gihugu cya Tanzania, Marioo yatunguye abantu avuga ko atakibona Diamond Platnumz nk'umuhanzi ahubwo amubona nk'umukire wahiriwe n'urugendo rwa muzika".
Mu butumwa bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, Mario yagize ati "Kugeza ubu Diamond Platnumz sinkimuvuga nk'umuhanzi, oya mubona nk'umuntu w'umugwizatunga wageze kuri byinshi muri uyu muziki, mureke umukire akore ibintu bye uko abishaka.
Ndizera anyumva, kandi ndizerako uyu mwaka utazarangira tudakoranye indirimbo".
Ubu butumwa bwafashwe mu buryo bubiri aho bamwe bavugaga ko yemeranya n'abavuga ko Diamond Platnumz atagishyira imbaraga mu muziki mwiza ahubwo ahugiye mu gushaka ubutunzi.
Icyakora hari abandi bavuze ko uyu musore yasabaga ko Diamond Platnumz agomba guhabwa icyubahiro ndetse ko bagomba kumureka agakora umuziki uko abyumva.
