Al Nassr yanyomoje ibyo guhunga kwa Cristiano Ronaldo

Al Nassr yanyomoje ibyo guhunga kwa Cristiano Ronaldo

 Mar 3, 2026 - 20:29

Ikipe ya Al Nassr yanyomoje ibihuha byari biri ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Cristiano Ronaldo yaba yahunze Saudi Arabia akerekeza i Madrid, nyuma y’igitero cyagabwe kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyadh.

Aya makuru yakwirakwiye cyane, bamwe bavuga ko indege ye bwite yaba yahagurutse i Riyadh yerekeza i Madrid, ndetse hakifashishwa n’amakuru y’ikorwa ry’ingendo z’indege mu gushimangira iyo nkuru.

Hari n’andi makuru  yavugaga ko imodoka ze zihenze zaba zarashweho ibisasu muri Dubai, aho amafoto yakwirakwijwe byaje kugaragara ko ari ayakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.

Icyakora, ikipe ye ya Al Nassr yahise ihakana ayo makuru, ivuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro. Umunyamakuru w’imikino ku rwego mpuzamahanga, Fabrizio Romano, na we yemeje ko Ronaldo atigeze ava muri Saudi Arabia.

Amakuru  agaragaza ko Ronaldo ari gukorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Al Nassr, ndetse ko ari no gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’ibibazo yagize mu mukino uheruka. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yaba yaravuye i Riyadh cyangwa ko yaba yasubiye i Madrid nk’uko byari byavuzwe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien