Tariki 31 Ukwakira 2022 mu masaha y'igicamunsi nibwo ikipe ya Gasogi United yanyuze ku mbuga zayo nkoranyambaga ishimira abari abatoza bayo babiri, bakaba ari abanyamisiri Ahmed Adel na Bahaaeldin Ibrahim bari batangiranye uyu mwaka w'imikino.
Ni inkuru yakurikiwe n'amagambo menshi aho abakunzi ba ruhago mu Rwanda bibazaga igitumye Gasogi United itandukana n'abo batoza, dore ko batari bafite umusaruro mubi kuko basize iyi kipe ku mwanya wa gatandatu n'amanota icumi.
Bidatinze, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Gasogi United yongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yabonye abatoza bashya baraba bayitoza by'agateganyo.
Gasogi United yemeje ko umugande Kiwanuka Paul watoje amakipe nka Soltilo Bright Stars, Busoga United, Vipers Sports Club, Busiro na Kyadondo ari we wahawe akazi ko gutoza iyi kipe by’agateganyo.
Kiwanuka Paul azungirizwa na Dusange Sacha wari umaze iminsi mike atangajwe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports y’Abagore igiye gutangira shampiyona y'ikiciro cya kabiri.
Aba batoza bakaba bagomba guhera ku mukino wo mu mpera z’iki cyumweru Gasogi United izasuramo Espoir FC i Rusizi, ukaba ari umwe mu mikino itatu bivugwa ko umutoza Bisengimana Justin wa Eapoir yahawe ngo arokore akazi ke.
Paul Kiwanuka ugiye gutoza Gasogi United
Dusenge Sacha niwe uzungiriza Paul Kiwanuka
Our Interim Coaches
— Gasogi United FC (@gasogi_united) November 3, 2022
Head Coach: KIWANUKA Paul
Assistance Coach :DUSANGE Sasha pic.twitter.com/IS35choI05
