King Saha akomeje gushinja Eddy Kenzo kugira  inda nini

King Saha akomeje gushinja Eddy Kenzo kugira inda nini

 Apr 23, 2026 - 18:38

Umuhanzi wo muri Uganda, Mansur Semanda uzwi cyane nka King Saha, yongeye kunenga imikorere y’ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, UNMF, anenga byimazeyo umuyobozi waryo Eddy Kenzo amushinja kuba imbata y’amafaranga.

Mu magambo ye, King Saha yavuze ko iri huriro ritagikora ibyo ryashyiriweho, ashimangira ko rimaze guteshuka ku ntego yaryo yo kurengera inyungu z’abahanzi bose.

Yagize ati: “Kenzo amaze kwangizwa n’amafaranga. Yatakaje ubushobozi bwo kuyobora, kandi ibikorwa by’umuryango ubu bifasha abantu bake gusa. Ntugikora icyo washyiriweho gukora.”

Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri itatu anenga imiyoborere ya Kenzo, akomeza kuvuga ko ubuyobozi bwa UNMF (Uganda National Musicians Federation) butakiri mu nyungu rusange z’abahanzi bo muri Uganda, ahubwo bukaba bukorera inyungu z’abantu runaka.

King Saha kandi yagaragaje ko ariyo mpamvu yatangiye gukorana na Ziza Bafana mu rwego rwo gushinga undi muryango mushya uzarengera abahanzi mu buryo burushijeho kuba bwiza.

Ibi bibaye mu gihe hari impaka zikomeje kwiyongera mu muziki wa Uganda, aho bamwe mu bahanzi bagaragaza ko hakenewe impinduka mu miyoborere n’imikorere y’inzego zibahagarariye.

Gusa na none abantu batandukanye bavuga ko aya makimbirane ashobora kugira ingaruka ku bumwe bw’abahanzi, ariko na none akaba ashobora gutuma havuka uburyo bushya bwo kurushaho kurengera inyungu z’abahanzi bose muri Uganda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien