Abagabo 10 beza kuruta abandi bose ku isi

Abagabo 10 beza kuruta abandi bose ku isi

 Jan 28, 2023 - 14:50

Ubu bwiza bwapimwe hagendewe ku bice byo mu maso birimo amaso, uburebure bw'amazuru, iminwa, imiterere y'isura hamwe n'akananwa.

Umuhanga mu kubaga amasura kugira ngo abantu bagire amasura bifuza Dr. Julia De Silva yatangarije Metro Uk ubushakashatsi yakoze ku bagabo bafite amasura meza kurusha abandi ku isi bakaba bayobowe n'umukinnyi wa Film Rene Jean Page.

Dore urutonde uko rukurikirana

  1. Rene Jean Page 

Rene Jean Page ni umugabo w'imyaka 34 wamenyekanye cyane  muri filime y'uruhererekane yaciye ibintu yitwa 'Bridgerton' ya Netflix, niwe wabaye umugabo wa mbere mwiza ku Isi yose nyuma y’aho isura ye ikoreweho ubushakashatsi. afite amanota 93.65%

        2. Chris Hemsworth 

Uyu mugabo usanzwe akina Film niwe uri ku mwanya wa kabiri mu kugira isura nziza kuri iyi si aho afite amanota 93.53%

     3. Michael B.Jordan 

Uyu nawe ni Umukinnyi wa Film akaba ariwe uri ku mwanya wa gatatu mu bagabo beza kurusha abandi ku isi. Afite amanota 93.46%

      4. Harry Styles

Umuhanzi Harry Styles ari ku mwanya wa Kane n'igipimo cy'ubwiza kingana na 92.3%

        5. Jude Bellingham

Ni umukinnyi wa Ruhago ukina mu gihugu cy'ubudage mu ikipe ya Dortmund ari ku mwanya wa 5 n'igipimo cy'ubwiza kingana na 92.22%

       6. Robert Pattinson

Umukinnyi wa Film Robert Pattinson afite amanota 92.15% bimushyira ku mwanya wa gatandatu mu bagabo beza kuri iyi si.

      7. Chris Evans

Yamamaye nka Captain America afite amanota 91.92% bimuhesha intebe ya 7 mu bagabo beza ku isi 

         8. George Clooney

Ni umukinnyi wa Film ikindi akaba ariwe ukuze uri kuri uru rutonde kuko afite imyaka 61 uretse Kandi gukina Film, ni umushoramari aho ari ku mwanya wa 8 mu bagabo beza kurusha abandi ku isi n'amanota 89.91%

         9.Henry Golding

Ni umukinnyi wa Film akaba ari ku mwanya wa 9 n'amanota 87.98%

     10.The Rock

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock yakunzwe cyane kubwo gukina Film ariko si ibyo gusa kuko ni umugabo mwiza aho ari ku mwanya wa 10 ku isi n'amanota 86.07%