Umuhanga mu kubaga amasura kugira ngo abantu bagire amasura bifuza Dr. Julia De Silva yatangarije Metro Uk ubushakashatsi yakoze ku bagabo bafite amasura meza kurusha abandi ku isi bakaba bayobowe n'umukinnyi wa Film Rene Jean Page.
Dore urutonde uko rukurikirana.
- Rene Jean Page
Rene Jean Page ni umugabo w'imyaka 34 wamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yaciye ibintu yitwa 'Bridgerton' ya Netflix, niwe wabaye umugabo wa mbere mwiza ku Isi yose nyuma y’aho isura ye ikoreweho ubushakashatsi. afite amanota 93.65%
2. Chris Hemsworth
Uyu mugabo usanzwe akina Film niwe uri ku mwanya wa kabiri mu kugira isura nziza kuri iyi si aho afite amanota 93.53%
3. Michael B.Jordan
Uyu nawe ni Umukinnyi wa Film akaba ariwe uri ku mwanya wa gatatu mu bagabo beza kurusha abandi ku isi. Afite amanota 93.46%
4. Harry Styles
Umuhanzi Harry Styles ari ku mwanya wa Kane n'igipimo cy'ubwiza kingana na 92.3%
5. Jude Bellingham
Ni umukinnyi wa Ruhago ukina mu gihugu cy'ubudage mu ikipe ya Dortmund ari ku mwanya wa 5 n'igipimo cy'ubwiza kingana na 92.22%
6. Robert Pattinson
Umukinnyi wa Film Robert Pattinson afite amanota 92.15% bimushyira ku mwanya wa gatandatu mu bagabo beza kuri iyi si.
7. Chris Evans
Yamamaye nka Captain America afite amanota 91.92% bimuhesha intebe ya 7 mu bagabo beza ku isi
8. George Clooney
Ni umukinnyi wa Film ikindi akaba ariwe ukuze uri kuri uru rutonde kuko afite imyaka 61 uretse Kandi gukina Film, ni umushoramari aho ari ku mwanya wa 8 mu bagabo beza kurusha abandi ku isi n'amanota 89.91%
9.Henry Golding
Ni umukinnyi wa Film akaba ari ku mwanya wa 9 n'amanota 87.98%
10.The Rock
Dwayne Johnson uzwi nka The Rock yakunzwe cyane kubwo gukina Film ariko si ibyo gusa kuko ni umugabo mwiza aho ari ku mwanya wa 10 ku isi n'amanota 86.07%