Impamvu Pazzo Man atafunguwe akigirwa umwere

Impamvu Pazzo Man atafunguwe akigirwa umwere

 Mar 1, 2026 - 17:09

Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwasomye imyanzuro y'urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihadi, Kalisa John, Pappy Nesta, Pazzo Man na Ishimwe Francois Xavier, aho bose bakurikiranweho gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ya Yampano n'umugore we.

Djihadi, Kalisa John wari wararekuwe by'agateganyo, Pappy Nesta na Ishimwe Francois Xavier nibo bahamijwe n'Urukiko iki cyaha cyo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni, rutegeka ko bafungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Rwf.

Ni mu gihe Pazzo Man we yagizwe umwere, ndetse Urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Icyakora ibi siko byagenze kuko nyuma yo kumva imyanzuro y'urubanza, inshuti, abavandimwe n'abo mu muryango wa Pazzo Man barimo na Mama we bahise bihutira ku igororero riherereye i Mageragere bategereje ko afungurwa bakamwakira, gusa byarangiye batamufunguye nk'uko byari byitezwe.

Ni iki cyatumye adafungurwa?

Imyanzuro y'urubanza yasomwe ahagana saa munani z'amanywa (14:00), hakurikiraho gahunda yo kuyishyira muri sisteme kugira ngo ku igororero babone kumurekura.

Muri iyo gahunda haje kubaho gutinda bituma saa cyenda z'amanywa (15:00) zigera bataramufungura. Mu busanzwe ku wa Gatanu abakozi ba Leta barangiza akazi saa cyenda z'amanywa.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00), nibwo abari baje kwakira Pazzo Man kuri gereza, babwiwe ko batakimurekuye bitewe n'uko amasaha yo kumurekuriraho yarenze kandi nyuma ya saa 15:00 sisiteme ikaba idakora.

Byabaye ngombwa ko Pazzo arekurwa bukeye ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026.

Kugeza ubu abakatiwe n'Urukiko bafite iminsi 30 yo kujurira.

Pazzo Man azafungurwa tariki 02 Werurwe 2026