Miss Rwanda: Muheto Nshuti Divine wayoboye ku bubi na bwiza agiye kongezwa ingoma

Miss Rwanda: Muheto Nshuti Divine wayoboye ku bubi na bwiza agiye kongezwa ingoma

 Nov 26, 2022 - 11:34

Miss Rwanda, amateka yabaye 2009-10 yo kwambara ikamba imyaka ibiri agiye kwisubiramo ku ngoma ya Nshuti Divine Muheto.

Nyuma y’uko imyaka yari ibaye myinshi, irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka kuva 2014, byongeye kuba agatereranzamba kuri manda ya Miss Muheto Divinè Nshuti, amateka ya 2009 kubwa Miss Bahati Grace na 2012 kubwa Miss Colombe Akiwacu wabaye Miss Rwanda 2014 yo kurararanya yisubiramo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda [Miss Rwanda], umwaka utaha wa 2023 ritazaba mu rwego rwo kubanza gushyira ku murongo ibibazo byose birivugwamo.

Amakuru The Choice Live yamenye, avuga ko ubuyobozi bw’Inteko y’umuco bwafashe umwanzuro wo gusubika iri rushanwa rya Miss Rwanda 2023 kubera ko hamaze iminsi havugwamo ibibazo by’umwihariko ikibazo cya Prince Kid wayiteguraga binyuze muri company Rwanda Inspiration Back Up ndetse ikaba yararyambuwe.

Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yarihaye Inteko y’Umuco kugirango ibe ariyo iritegura.

Icyakora Inteko y’Umuco ntiratangaza amabwiriza agenga iri rushanwa ry’ubwiza ritazaba muri 2023.

Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y’Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by’abakobwa batsindiye amakamba atandukanye by'umwihariko muri 2022 ndetse no gukomeza ibiganiro n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge kuri buri umwe.

Kuba iri rushanwa ritazaba, bivuze ko Nshuti Divinè Muheto, Miss Rwanda 2022 wayoboye atavugwaho rumwe ariwe uzakomeza akambara iri kamba kugeza habonetse amabwiriza mashya arigenga.

Igihe amabwiriza yatinda gutangazwa, amateka yaba yisubiyemo kuko 2009 kubwa Miss Bahati Grace ubwo ryasubukurwaga nyuma y’imyaka myinshi ritaba, imyaka hafi itatu yose ntiryabaye, kuko ryongera kuba mu 2012 ubwo ryegukanwaga na Miss Mutesi Aurore Kayibanda. Icyo gihe nyuma y’umwaka nabwo ryongeye kutaba risubukurwa mu 2014 aha ryegukanwe na Miss Akiwacu Colombe.

Kuva mu mwaka wa 2014 ryari rimaze imyaka icyenda riba ryikurikiranya.