Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania ndetse no muri Africa y'uburasirazuba Harmonize nyuma y'uko ageze mu Rwanda, Davis D uzwiho gukunda abana (abakobwa) yahise amugenera ubutumwa ko yayobye kuba yaje gushakira abana kuri Bruce Melodie.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahacishwa ubutumwa bw'igihe gito ahazwi nka story abwira Harmonize ko aho yagiye gushakira abakobwa atari ahanyaho dore ko uyu muhanzi asanzwe yiyita umwami w'abana.
Muri ubwo butumwa burebure yageneye Harmonize, yagize ati "Bro (Harmonize) niba ushaka abana kuri Bruce Melodie ntabo uri bubone, araguha aba fake gusa."

Si ukwibasira Bruce Melodie gusa, kuko yahise abwira Harmonize ko abana bo mu Rwanda ari ntakorwaho bafite ba nyirabo ibi byafashwe nko kugira ngo uyu muhanzi ukizamuka nawe amenyekane wenda byatuma Harmonize yumva ibihangano by'uyu musore.
Harmonize nkumwe mu bakomeye mu karere ka Africa y'uburasirazuba, yageze mu Rwanda aho aje kureba Bruce Melodie baherutse gukorana indirimbo ndetse bakaba bafitanye Indi mishinga myinshi.

Davis D akibona Harmonize mu Rwanda yahisemo gucinya inkoro ngo arebe ko hari icyo byatanga ku mwuga we w'ubuhanzi.

Harmonize yageze mu Rwanda ari kumwe n'itsinda ry'abamufasha mu muziki we.
