KNC agiye gutwika imyenda yaguze muri Moshions ya Moses

KNC agiye gutwika imyenda yaguze muri Moshions ya Moses

 Jan 6, 2023 - 09:47

Umushoramari Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko agiye gutwika imyambaro yaguze muri Moshions ya Moses Turahirwa nyuma yo kubona amashusho aryamanye n’abasore bagenzi be.

Umunyamakuru akaba yiri Radio TV1 akaba n’umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, atariye indimi yavuze ko agiye gutwika ishati yari yaraguze muri Moshions nyuma yo kubona amashusho ya Turahirwa Moses wayishinze, aryamanye n’abasore babiri.

Ibi KNC yabitangarije mu kiganiro cyo kuri Radio na Tv 1 “Rirarashe” cyo kuri uyu wa 05 Mutarama asanzwe akorana na Angeli Mutabaruka.

Mu magambo yuzuye umujinya mwinshi yagize ati “Nari mfite ishati ya Moshions ngiye kuyitwika. Ni uburenganzira bwanjye nayiguze amafaranga yanjye ngiye kuyitwika! Njyewe imyumvire yanjye ndumva natatswe mu buryo bw’indengakamere.”

Ishati KNC yaguze muri Moshions agiye kuyitwika.

KNC yababajwe n’amashusho ya Moses Turahirwa nyiri Moshions agaragara aryamanye n’abasore babiri bakorana imibonano mpuzabitsina amashusho uyu moses yemeye ko ari we uyagaragaramo ariko ko atariwe wayashyize hanze kuko urubuga rwe rwa Snapchat rwibwe ndetse yemeza ko ari bimwe mu bice bigaragaramo bizaba biri muri filime “Kwanda season 1”.

Icyakora Moses avuga ko hari ibyahujwe n’isura ye, ibigaragaramo byose atari ukuri ndetse arenzaho asaba imbabazi abanyarwanda kuko yubaha umuco nyarwanda.

Uyu mosore yahise asiba urukuta rwe rwa Twitter nyuma yo kwakira amagambo amukomeretsa.