Intambara yose yatangiye ubwo umuhanzi Ibrahim Mayanja uzwi ku izina rya Big Eye yavugaga ko Eddy Kenzo yikunda cyane, ubwo yari akimara gutoranywa mu bazahatanira ibihembo bya Grammy awards 2023.
Mu bihe byashize Big Eye yagiye atangaza ko Eddy Kenzo ari inshuti ye, ko kandi buri gihe azagenda iruhande rwe mu byiza no mu bibi.
Nyamara nubwo yavugaga ibi bigaragara ko Big Eye afitiye uburakari bwinshi Eddy Kenzo,akaba yaranishimiye ko nta bihembo bya Grammy awards yatwaye, aboneraho aramwataka.
Muri iki gitondo, yongeye kubyuka yandika kuri Eddy Kenzo avuga ko ari ZIGIDO. Yanditse Ati: “Ekikulu ZIGIDO ntashaka kubwirwa ukuri. Ubu aratekereza ko ikipe ye ntoya ya "ka" ishobora kuntera ubwoba.”
Ati" Eddy Kenzo Yohereje abantu b'ibigoryi bo kuntera ubwoba."
Akimara kwandika ibi abafana ba Kenzo ntibyabashimishije kuko bahise bamwibasira.
