Burna Boy yanditse amateka

Burna Boy yanditse amateka

 Mar 11, 2023 - 03:45

Indirimbo y'Umunya-Nigeria Burna Boy yise "Last Last" niyo imaze kugurishwa cyane muri USA ikaba yanegukanye igihembo cya RIAA platinum plaque.

Ikigo Recording Industry Association of America cyo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika gitantanga ibihembo ku ndirimbo zagurishijwe cyane, nicyo cyahaye ikamba Burna Boy.

Nk'uko bigaragazwa n'imbonerahamwe y'uko abahanzi indirimbo zabo zacurujwe zikanumvwa cyane, bigaragaza ko Burna Boy amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni imwe z' indirimbo ye " Last Last" muri USA .

Indirimbo Last Last bivuze ko abantu bayikuye kuri interineti bakayishyira kuri mudasobwa zabo cyangwa ku ma telefoni yabo ari akayabo. 

Iyi ndirimbo kandi ikaba inakoreshwa ku maradiyo, televiziyo, mu mafilime n'ahandi hanyuranye bikaba aribyo byatumye itwara iki gihembo.

Indirimbo "Last Last" yasohotse mu mwaka wa 2022, ikaba iri no kuri Alubumu ya Gatandatu y'uyu muhanzi yise 'Love, Damini'. 

Ikindi kandi iyi ndirimbo igisohoka ikaba yarahise itumbagira cyane ku rwego mpuzamahanga kuko yamaze ibyumweru byinshi kuri Billboard Hot 100 aho yanagumye ku mwanya wa 44.

Nkaho ibyo bidahagije, Burna Boy iki ni igihembo cya kabiri cya RIAA platinum plaque yakiriye nyuma y'icyo yakiriye muri 2018 mu ndirimbo yise 'Ye.'

Ku bw'ibyo Burna Boy niwe muhanzi wa mbere wo muri Nigeria umaze gutwara ibi bihembo bibiri.

Ntakabuza Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy amaze kubaka amateka.