Burna Boy, Tems, Eddy Kenzo n’abandi bahagarariye Africa Muri Grammy Awards 2023.

Burna Boy, Tems, Eddy Kenzo n’abandi bahagarariye Africa Muri Grammy Awards 2023.

 Nov 16, 2022 - 07:06

Abahanzi nya Africa barimo Burna Boy, Eddy Kenzo, Tems, Angelique Kijdo na

Abahanzi nya Africa bahatanye mu bihembo mpuzamahanga Recording Academy bizwi nka Grammy Award barimo Burna Boy uhatanye mu byiciro bibiri aribyo “Best Global Music Album” aho hahatanye album ye “Love, Damini” yasohoye muri uyu mwaka ndetse n’icyiciro cya “Best Global Music Performance” aho indirimbo ye “Last Last” ariyo ihatanye n’izindi ndirimbo zakunzwe ku Isi.

Burna Boy yahise ageza inshuro esheshatu muri Grammy Awards 2023 harimo imwe yegukanye.

Muri Grammy Awards 2023, hahatanye umuhanzikazi wo muri Nigeria Tems ubigezeho bwa mbere mu mateka aho ahatanye mu byiciro bitatu birimo bibiri indirimbo “Wait for U” ya Future bahuriyemo n’umuraperi Drake ihatanyemo bya Best Melodic Rap Performance, na Best Rap Song’.

Uyu muhanzikazi kandi ahatanye mu cyiciro cya “Album of the Year” abikesha album ya Beyoncé “Renaissance” dore ko nawe ari mu bahanzi bayigaragaraho.

Umuhanzikazi Tems ahatanye muri Grammy Awards 2023 ku nshuro ahatanye mu byiciro bibiri, icyakora yari yahatanye muri Grammy Awards 2022 binyuze mu ndirimbo "Essence" yakoranye na Wizkid.


Umuhanzi Eddy Kenzo nyuma yo gukora iserukiramuco ryamwitiriwe ryanagaragayemo umuhanzi Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Uganda ubashije guhatana Muri Grammy Awards aho abikesha indirimbo “Gimme Love” yakoranye n’umunya America “Matt B.

Iyi ndirimbo ya Eddy Kenzo ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza cya “Best Global Music Performance’.

Undi munya Africa uhataniye ni umunya Benin Angelique Kidjo abifashijwe na album “Queen of Sheba” yakoranye na Ibrahim Maalouf wo mu Bufaransa ihatanye mu cyiciro cya “Best Global Music Album”.

Uyu muhanzikazi kandi niwe wegukanye iki gihembo muri Grammy Awards 2022.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Abandi bahanzi bahatanye muri ibi bihembo ni umunya Ghana Rocky Dawuni uhatanye mu cyiciro cya " Best Global Music Performance’ binyuze mu ndirimbo “Neva Bow Down, yakoranye na Blvk H3ro.

Hari kandi abanya Africa y'epfo Wouter Kellerman, Zakes Bantwini na Nomcebo Zikode bafite indirimbo "Bayethe, ihatanye mu cyiciro cya "Best Global Music Performance"