Imikino ya Diamond na Zuchu irarimbanyije

Imikino ya Diamond na Zuchu irarimbanyije

 Mar 18, 2023 - 06:06

Nyuma yo gutangaza ko badakundana babanye nk'abavandimwe, hasohotse amashusho Diamond asomana na Zuchu nyuma y'uko buri wese yihakanye undi.

Nyuma yo gutangaza ko batari abakunzi, Diamond yaje kugurira Zuchu impano ya shenete haciyeho igihe gito abantu bakomeza kwibaza impamvu y'iyo shenete.

Bajya gutangaza ko batandukanye, babitangaje nyuma y'igihe gito hizihijwe umunsi wa saint valantin wizihizwa n'abakundana gusa  Diamond nawe yageneye ubutumwa Zuchu.

Hagaragaye amashusho Diamond Platnumz asomana n'umukunzi we Zuchu akaba n'umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ya WCB Wasafi abereye umuyobozi.

Ni amashusho agaragaza Diamond Platnumz ubwo yari yaguriye umukufi Zuchu maze akamwitura kumusoma mu rwego rwo kumushimira.

Aba bombi bari bamaze igihe batangaje ko babanye nk'abavandimwe kuko Diamond Platnumz yamwitaga mushiki we naho Zuchu akamwita Musaza we.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)