Visa yabaye visa! Ibyamamare 10 byashakanye n’aba Diaspora

Visa yabaye visa! Ibyamamare 10 byashakanye n’aba Diaspora

 Feb 24, 2023 - 07:27

Mu Rwanda iyo uvuze umuntu utuye i mahanga ibyitwaga urukundo bitangira guhinduka imibare bigashyira mu kaga abatangaga urukundo rudaherekejwe n’umufuka ubyibushye kuko mu mutwe haba hajemo inzozi za benshi zo kujya gutura hanze [Visa]. The Choice Live twabakusanyirije urutonde rw’ibyamamare 10 nyarwanda byashakanye n’abatuye i mahanga.

Mu Rwanda by’umwihariko urubyiruko ni benshi uzumva bakubwira ko inzozi zabo ari ugutura i mahanga ariko hatari muri Africa kuko bumva uyu mugabane utariho imibereho myiza nk’uko babyifuza.

Uzasanga inzira zose ziberekeza i Burayi na America bazifata nka ntamakemwa. Aha niho uzumva bavugira bati “Ubona isha itamba, ugata n’urwo wari wambaye”. Ibi bivugwa igihe wirukiye ayo mahanga ugasanga arahanda.

Icyakora na none abanyarwanda baravuga bati “Ukomye urusyo, akome n’ingasire” ntibikuyeho ko hari abajyayo ubuzima bukaryoha kuruta uko bahoze.

Uruganda rw’imyidagaduro n’imikino ni rumwe mu nyenyeri zimurika cyane mu Rwanda kugeza muri bya byaro by’iyo za Peru. Bityo uwamamaye bituma amenyana n’uri iyo bigwa bigatuma, ibyamamare mu Rwanda byisanga ubuzima bwabyo buri ku karubanda nyine n’ugiye i mahanga bimenyekana yaba yashakanye n’utuye iyo, byitirirwa ko yakurikiye inyandiko ziteyeho kashe yitwa Visa ikwemerera kogoga ikirere werekeza America n’u Burayi.

Dore urutonde rw’ibyamamare byashakanye n’abatuye ibwotamasimbi haba abasore n’abakobwa.

1. Umukinnyi wa filime Umutoni Assia

Hari ku wa 01 Ukwakira 2022  ubwo Umutoni Assia yafataga indege akerekeza muri America asanzeyo Uwizeye Mohammed. Ni umusore usanzwe utuyeyo ndetse akaba yarakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabaye ku wa 30 Nyakanga 2022. Ibi byatumye Assia atera umugongo filime yakinagamo yisangira uyu musore bari bagiye kubana akaramata.

2. Umutare Gaby na Joyce Nzere

Ku wa 17 Kanama 2017 nibwo Nikuze Gabriel uzwi nka Umutare Gaby yakoze ubukwe na Joyce Nzere, umukobwa wari usanzwe atuye muri Australia.

Nyuma yo gukora ubukwe, aba bombi ntibamaze kabiri batarafata rutemikirere,iby’umuziki abifasha hasi atareba inyuma.

Umutare Gaby yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi.

3. Humble Jizzo na Amy Blauman

IMG_2808.jpeg

Ku wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 ni bwo Humble Jizzo, umwe mu bahanzi bari bagize itsinda Urban Boyz yakoze ubukwe mu birori byabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahitwa Hakuna Matata.

Humble Jizzo nyuma yo gukora ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, bahise bava mu Rwanda bajya gutura i bwotamasimbi n’ubwo bajya bacishamo bakaza mu Rwanda.

4. Murebwayire Irene na Eugene Ishimwe

IMG_2807.jpeg

Ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Murebwayire Irene witabiriye miss Rwanda 2019 yasezeranye imbere y’amategeko ko agiye kubana akaramata na Eugene Ishimwe.

Uyu Eugene Ishimwe yari asanzwe atuye ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’u Buyapani.

Murebwayire Irene yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma nubwo nta kamba yashije kwegukana.

Umwaka wakurikiyeho, Irene yagiye kugerageza amahirwe mu ijonjora ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Calabar Africa ariko nabwo ntiyahirwa.

5. Safi Madiba na Judith


Ku cyumweru cyo ku wa 01 Ukwakira 2017 nibwo umuhanzi Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yakoze ubukwe na Niyonizeye Judith basezeranye mu mategeko ndetse nyuma yaho baza gusaba no gukwa.

Uyu Niyonizera Judith yari atuye mu gihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika, kimwe n’abandi bose bashakanye n’aba diaspora, icyari gisigaye cyari ugushaka ibyangombwa [Visa] bifasha aba bombi kwerekeza muri iki gihugu.

Byasabye imyaka itatu Niyibikora Safi [Madiba] afata rutemikirere asanga Judith muri Canada muri 2020.

Icyakora urukundo rw’aba ntirwarambye kuko akimara kugera muri Canada, Safi yahise ahishura ko afite umwana ufite imyaka itanu, ibintu byatumye umubano we na Judith uzamo agatotsi.

Muri uwo mwaka wa 2020 Safi yaje gutangaza ko urukundo n’urugo muri rusange rwamunaniye agatandukana na Judith.

Kugeza ubu urukundo rwabo ni amateka.

6. Bijoux na Sentore

IMG_2814.jpeg

Ku 08 Mutarama 2022 nibwo Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime ya Bamenya yakoze ubukwe na Sentore Lionel, mu birori byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Sentore Lionel, yari asanzwe ari umuhanzi nyarwanda ariko uririmba injyana gakondo, agatura ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi.

Muri Kanama 2020, Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana.

Ni mu gihe Lionel Sentore we aherutse gusubizwa impeta na Mahoro Anesie, umukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2014. Yari yarayimwambitse muri Gashyantare 2020.

Uru rugo ntirwamaze kabiri cyane ko visa ishyirwa mu majwi nk’intandaro yo gusenyuka kwarwo.

Nyuma yo gukora ubukwe, hatangiye kuzamuka umwuka mubi bivugwa ko baba baratandukanye ariko bombi bagakomeza kuryumaho. Icyakora byaje gutungurana cyane ubwo Bijoux yibarukaga ariko umugabo we akavuga ko atari azi iby’ayo makuru.

Amakuru avuga ko Bijoux yategereje ko basezerana mu mategeko kugirango abone uko asaba visa yo kujya hanze ariko na Sentore akaryumaho, ibintu bivugwa ko byabatandukanyije.

Kugeza ubu iby’urukundo rwabo byabaye amateka n’ubwo baterura ngo bavuge ko batandukanye.

7. Isimbi Model na Shaul Hatzir

IMG_2816.jpeg

Ku Cyumweru cyo ku wa 20 Gashyantare 2022, nibwo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi yakoze ubukwe na Shaul Hatzir ukomoka mu gihugu cya Israel.

Ni ubukwe Isimbi na Shaul Hatzir wo muri Israel bakoreye muri Radisson blu Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe, Isimbi yari amenyerewe mu kazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion.

Nyuma y’ubukwe, aba bombi bahise bafata rutemikirere berekeza muri Israel guturayo.

8. Mutoni Balbine na Kwitonda Arsène

IMG_2817.jpeg

Ku wa 24 Nzeri 2022, nibwo Kwitonda Arsène yasabye anakwa Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, bari bamaze imyaka umunani bakundana.

Ni mu muhango wabereye mu busitani bwegeranye na Gofl y’i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Kwitonda Arsène yari asanzwe  atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ibintu byatumye bombi bahita bajyana gutura muri iki gihugu kirotwa na benshi.

9. Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie

IMG_2819.jpeg

Ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye na Ifashabayo Sylvain Dejoie bari bamaze igihe bakundana. Ni mu muhango bakoze bashyigikiwe n’ababyeyi babo, inshuti zabo z’akadasohoka n’abavandimwe mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Clarisse Karasira, umwe mu bahanzikazi bari bahagaze neza mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana gakondo, yasezeranye na Ifashabayo Sylvain Dejoie wari usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubu bukwe bwatumye aba bombi bimukira muri iki gihugu.

10. Serge Iyamuremye na Uburiza Sandrine

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023 umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze ubukwe na Uburiza Sandrine bari bamaze igihe bakundana.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana n’abantu bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ni ibirori byabereye muri MCM Elegante Hotel iherereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas nkuko bari babigaragaje ku nteguza y’ubukwe bwabo.

Muri Nyakanga 2022 nibwo umuramyi Serge Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we ndetse birangira bakoze ubukwe muri iki gihugu.

Uru rugendo Serge Iyamuremye yarukoze nyuma y’umwaka havuzwe amakuru y’uko yaba yarakoye akanasaba umukunzi we mu birori byabaye mu mpeshyi ya 2021.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda ubwo umukunzi we yari mu gihugu, gusa byagizwe ubwiru cyane kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto n’amashusho ndetse naba nyiri ubwite ubwabo ayo bafashe bakaba batarigeze bayasakaza.

Usibye uru rutonde rw’ibyamamare 10 byashakanye n’aba Diaspora, hari n’ibindi byamamare byaje mu Rwanda gushaka abanyarwandakazi

11. The Ben na Pamella Uwicyeza

IMG_2823.jpeg

The Ben n’ubwo atari yakora ubukwe imbere y’Imana n’abantu, yashakanye mu mategeko na Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019.

12. Emmy na Hoza

IMG_2822.jpeg

Umuhanzi Emmy Nsengiyumva yaje gusaba anakwa umunyarwandakazi Umuhoza Joyce ndetse nyuma y’ubukwe baje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za America.