Wizkid na Davido bashyize akadomo ku makimbirane yabo

Wizkid na Davido bashyize akadomo ku makimbirane yabo

 Jan 18, 2023 - 13:30

Nyuma y’igihe kinini havugwa urunturuntu Wizikid na Davido bagiye guhuza imbaraga mu bitaramo.

Nyuma y’igihe kirekire bizwi ko Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ariko ukunda kubyinirirwa akazina ka Machala na David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido batazira akazina ka OBO badacana uwaka bagiye guhurira mu gitaramo mu gihe hari icyo bahuriyemo bakarwana.

Mu butumwa Wizkid yanyujije kuri Instagram ye yatangaje ko nyuma y’igihe arimo kuzenguruka Isi akora ibitaramo, azengurutsa album ye yise “More love, less ego , kuri ubu agiye kuzenguruka hirya no hino [tour] ari kumwe na Davido basanzwe badacana uwaka.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Nyuma y'uruzinduko rwanjye, njyewe na Davido mu rugendo rumwe [tour] ! bika ibiceri byawe! nta n'umwe wumva pe”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Bari babanje guca amarenga yo kwiyunga.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko Wizkid yari yasubitse gushyira hanze album mu rwego rwo gufata mu mugongo Davido ubwo yapfushaga umwana w’umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi Adeleke.

Byanavugwaga ko Davido yaba afitanye indirimbo na Davido kuri iyo album “More love, less Ego” ya Wizkid. N’ubwo itagiye hanze bivugwa ko impamvu ari uko Davido yagize ibyago.

Icyakora aba bahanzi ubwo bahuriraga mu bitaramo bya One Africa Music Festival 2017 barwaniye mu mihanda y’i Dubai.

Aba bombi bafatwa nk’abayoboye umuziki wa Africa.

N’ubwo aba bahanzi batameranye neza, bizwi ko muri 2015 bakoranye indirimbo ariko ntisohoke.

Wizkid ni umwe mu bahanzi bafatwa nk'ab'ibihe byose muri Africa.

Davido aherutse gupfusha umwana w'umuhungu ndetse ntaragaruka mu muziki neza kuva yagira ibyago.

Wizkid yahamije ko agiye gukorana ibitaramo na Davido.