Ibyaranze igitaramo cya Tour du Rwanda Festival i Rubavu

Ibyaranze igitaramo cya Tour du Rwanda Festival i Rubavu

 Feb 24, 2023 - 07:26

Ku mugoroba w'ijoro ryakeye, mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cyo kwishimira ko igare ryahageze. Ni itaramo cyasigiye ibyishimo abakitabiriye.

Muri iki gihe mu Rwanda harimo kubera irushanwa rya Tour du Rwanda aho mu karere ka Rubavu na Musanze hateguwe ibirori byo guherekeza igare nyuma y'uko iri rushanwa rigeze muri utu turere nyuma y'igihe kirekire.

Mu kwishimira ibi birori igare ryahaye abaturage bo muri utu turere, hateguwe ibitaramo byarimo abahanzi bakunzwe nka Bwiza,  Platin P ndetse na Senderi International.

Kuri uyu mugoroba mu karere ka Rubavu, ibi ibirori byanogeye buri wese wabashije kugera aho ibi bitaramo byabereye babifashijwemo n'abahanzi bakunda cyane.

Ku rubyiniro habanje Senderi International ashyira abantu mu mwuka mwiza w'igitaramo ndetse atanga ibyishimo ku bakunze indirimbo ze cyane.

Ageze hagati indirimbo ze yahamagaye abamotari bari muri iki gitaramo buri wese amuha icupa ry’icyo kunywa ubundi basubira kubyina.

Nyuma ya Senderi, hakurikiyeho Platin ariko ntiyabasha gukomeza guha ibyishimo abakunzi be kubera yashinjaga DJ kumucuragira nabi.

Nyuma ya Platin, abandi bahanzi nka Afrique, Bwiza na Papa cyangwe nabo bakomereje muri uwo mujyo mwiza ariko police y'igihigu isaba abateguye icyo gitaramo kugira vuba bakagisoza abantu baze kubona uko babyuka bajya mu kazi.

Igitaramo cyo ku wa 23 Gashyantare 2023 cyari icya kabiri nyuma y’icyabereye i Musanze ku wa 21 Gashyantare 2023.

Abamotari bahawe icyo kunywa buri wese ashoboye.