Element yahawe miliyoni 20 atera umugongo Country Records

Element yahawe miliyoni 20 atera umugongo Country Records

 Jan 14, 2023 - 05:53

Element yasanze Bruce Melodie werekanye ubuhanga bwe. Ariko se amayeri yakoresheje ni ayahe?

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ziryohera benshi producer Element yasezeye muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yari amazemo imyaka igera kuri itatu yerekeza muri 1:55 Am ya Coach Gael isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie werekanye ubuhanga bw’uyu musore mu myaka isaga ibiri ishize.

Amakuru The Choice Live ifitiye gihamya arahamya ko Eelement yerekeje muri 1:55am Entertainment yasinye igihe kingana n’imyaka itatu ariko mu masezerano ye akaba yemerewe gukorera n’abandi bahanzi batabarizwa muri iyi kompanyi.

Iyi kompanyi iherutse gusinyisha producer Prince Kiiizi nawe urimo kwitwara neza muri iyi minsi. Ni mu gihe kuri ubu umuhanzi rukumbi wasinyemo ari Bruce Melodie

Mugisha Robinson Fred uzwi nka Element yagaragaje ubuhanga budasanzwe kuva muri 2020 ubwo yakoreraga indirimbo Bruce Melodie yitwa “Henzap” yabaye isereri mu mitwe y’abanyarwanda.

Uwavuga ko imyaka ibaye itatu Element ayoboye bagenzi be mu gutunganya amajwi y’indirimbo nyarwanda ntiyaba abeshye dore ko n’imahanga bamaze kumuyoboka.

Dore amwe mu mayeri Coach Gael yaba yarakoresheje areshya Element.

Imyaka mike ye yatumye Coach Gael yakora buri kimwe.

Ubusanzwe producer Element ni umwe mu bahanga bari mu Rwanda ndetse imyaka ye iracyari mito cyane ku buryo atanga ikizere cyo gukora ibitangaza imyaka myinshi iri imbere. Ibi byari gutuma sosiyete ya 1:55 am ikora ibishoboka kugirango imutsindire.

Aho ifaranga rikubise haroroha.

Element, amakuru avuga ko yahawe akayabo ka miliyoni 20 frw kugirango asinye amasezerana ndetse akemererwa kuzajya anahabwa umushahara nk’uko byagendaga muri Country Records ndetse ahubwo, bivugwa ko azajya ahabwa mirongo itatu ku ijana 30% by’amafaranga yinjije. Ibi bitandukanye n’uko yari abayeho kuko bivugwa ko yafataga 25% by’ayo yinjije.

Yizejwe ibikomeye

Element wari ubayeho mu buryo bumunyuze kandi afite inyota yo gukomeza gukora amateka mu Rwanda, Sosiyete ya 1:55 am yamweretse umushinga wayo wa ntamakemwa harimo ko bagiye kubaka studio aho abahanzi benshi azakomeza kubakorera indirimbo by’umwihariko agahuzwa n’abahanzi bo hanze bashobora kugeza izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Iyi sosiyete yasinyishije Element ari producer wa kabiri nyuma ya Prince Kiizi, ibi byerekana ko umushinga bafite ari mugari ndetse ni bimwe mu byakuruye uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko.

Element azakomeza gukorera abandi bahanzi nk’uko yabikoraga.

Element yari asanzwe akorera indirimbo abahanzi batandukanye haba abo mu Rwanda ndetse n’imahanga, ibintu byamufashaga guhora mu matwi ya rubanda bigatuma ashimangira ubuhangange bwe.

Icyo iyi Sosiyete yashyize imbere mu masezerano n’ukumuha rugari akazajya akorera n’abandi bahanzi nk’uko byari bisanzwe. Ibintu bitandukanye n’uko abantu bumvaga azajya akorera Bruce Melodie ubarizwa muri iyi Sosiyete gusa.

Bruce Melodie yabaye iturufu ya Bwana mu gusinyisha Element

Bisanzwe bizwi neza ko Bruce Melodie ari inshuti magara na Element cyane ko ariwe wamumenyekanishije mu ndirimbo “Henzapu”, indirimbo ya mbere yumvikanyemo izina Element.

Usibye kuba Element ari inshuti na Bruce Melodie, uyu muhanzi ni umwe mu bakora indirimbo zigera kure by’umwihariko muri Africa kandi mu minsi iza gukorana na Bruce Melodie bizajya bisaba kubarizwa muri 1:55 am. Iyi ikaba indi mpamvu uyu musore yagiyeyo kuko bizagura isoko rye.

Bruce Melodie ni amwe mu maturufu 1:55 am yakoresheje ireshya Producer Element.

Prince Kiizi niwe wasinyishijwe muri 1:55 am ku ikubitiro