Cardi B yongeye gushotora uwahoze ari umukunzi we

Cardi B yongeye gushotora uwahoze ari umukunzi we

 Mar 2, 2026 - 19:00

Umuraperi Cardi B yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kumvikana asa n'ushotora uwahoze ari umukunzi we, Stefon Diggs, mu gitaramo yakoreye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe yari ku rubyiniro mu rugendo rwe rwa “Little Miss Drama Tour”, Cardi B yabwiye abafana be amagambo akomeye yerekezaga ku wahoze ari umukunzi we, nubwo atigeze amuvuga mu izina.

Yagize ati: “Ntushobora gukina n’umugore umeze nkanjye. Hari abagabo benshi basengera kugira umugore umeze nkanjye. Ndi mwiza cyane ku buryo ntaba jyenyine, kandi ndi mukuru ku buryo ntakinwa.”

Abafana bakomeje kumushyigikira no kumushima, maze akomeza avuga ko uwo mugabo atigeze agira umugore uri ku rwego rwe, ndetse ko nta n’umwe mu bagore baba barigeze bakundana uri ku rugero rumwe na we.

Aya magambo aje nyuma y’igihe gito Cardi B yari aherutse kuvugira Diggs ubwo umuraperikazi BIA yamutereraga amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Icyo gihe, mu gitaramo cye cyabereye i Los Angeles, Cardi yari yavuze ko nubwo atari kumwe n’umugabo we, atari impamvu yo kumwibasira cyangwa kumutuka.

Stefon Diggs, umukinnyi wa NFL ukinira ikipe ya New England Patriots, ntaragira icyo atangaza ku byavuzwe na Cardi B. Gusa amagambo y’uyu muraperkazi agaragaza ko umubano wabo waba wararangiye mu buryo butarimo ubwumvikane.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien