Hailey Bieber yashenguwe n'ibihe yanyuranyemo na Selena Gomez

Hailey Bieber yashenguwe n'ibihe yanyuranyemo na Selena Gomez

 Apr 20, 2023 - 12:55

Umugore wa Justin Bieber ariwe Hailey Beiber yatangaje ko yanyuze mu bihe bikomeye nyuma y'umwuka mubi wavutse hagati ye na mukeba we Selena Gomez.

Hailey Bieber kera kabaye yatangaje ko yahuye n'umubabaro ukabije kandi akanyura mu bihe bikomeye mu kwezi kwashize biturutse ku bihuha byavutse hagati ye na Selena Gomez.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, nibwo ubwumvikane buke bwadutse hagati ya Hailey Bieber na Selena Gomez ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bw'ibyo, byageze muri Werurwe abafana bakomeza kubotsa igitutu nyuma y'uko babasabaga gutanga ibisobanuro ku mpamvu yo gushyigikirana kwabo hagati y’ibihuha by’amakimbirane yabavugwagaho.

https://www.thechoicelive.com/selena-gomez-yashimagijwe-na-mukeba-we

Byose byatangiye ubwo Hailey Bieber yavugaga ko impamvu Selena Gomez nta mugabo umushaka ari uko adafite igikundiro ndetse ko n'indwara yavuze ko arwaye y'uruhu atayirwaye.

Ku bw'ibyo, abafana ba Selena Gomez bahise bamwataka, bamusaba ko yasaba imbabazi uyu muhanzikazi yasebeje ndetse bamutera n'ubwoba ko bazamwica

Nyamara nubwo byari bimeze gutyo, Selena Gomez yashyize ubutumwa kuri Instagram asaba abafana be ko barekera kwibasira Hailey Bieber kuko yamusabye imbabazi.

Nubwo yari yashatse kuvuganira Hailey, ariko nawe byarangiye abafana bamwibasiye bavuga ko atagakwiye kumusabira imbabazi. Ahubwo birangira noneho bose bibasiwe n'abakunzi babo

Ni iki Hailey Bieber yatangaje ku bihe yanyuzemo

Kuri uyu wa 19 Mata 2023, nibwo Hailey Bieber abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko yagize ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubera ibihe yanyuzemo

Yagize ati "Nkunda gusetsa uko mbyumva, kuko rimwe na rimwe byoroshye kuruta kwemera ko mfite ikibazo, ariko mvugishije ukuri, kuva 2023 yatangira nagize ibihe bibabaje, kandi bikomeye cyane ntigeze ngira mu buzima bwange, ku buryo ibitekerezo byange n'amarangamutima yange byahatesekeye."

Hailey Bieber na Selena Gomez bashinjwaga gushyigikirana ku byabavugwagaho

Ikindi kandi, Hailey Beiber washakanye n'uwahoze ari umukunzi wa Selena Gomez ariwe Justin Bieber muri 2018, yakomeje avuga ko atekereza ko hari n'abandi bantu benshi bahura n'amarangamutima nkayo yanyuzemo, atari umwihariko we gusa.

Ati " Ndabizi ko hari abandi bantu biyumva nk'uko niyumva, ariko menyako utari wenyine. Ati reka tube hamwe, dukundane kandi tube nk'umuryango."

Muri rusange Hailey yatangaje uburyo yashavujwe n'ibihuha byakomeje kuba hagati ye na Selena Gomez kandi avuga ko hari n'abandi bantu bahura n'ibibazo bimeze nk'ibye, ariko asoza abasaba ko bakomera, ati " Nubwo bitoroshye reka dukomeze kuba hamwe."