Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda ryaba rigamije kurwanya Bobi Wine

Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda ryaba rigamije kurwanya Bobi Wine

 May 17, 2023 - 03:19

Abahanzi banyuranye muri Uganda bakomeje kuvuga ko ihuriro ry'Abahanzi muri iki gihugu ntacyo rizageraho ndetse byatangiye guhuzwa na Politike y'ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse no kurwanya Bobi Wine.

Nyuma ya King Saha, Big Eye na John Blaq babanje gutera amabuye ubutegetsi bwa Eddy Kenzo watorewe kuyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, Alien Skin niwe ukurikiyeho.

Alien Skin ubwo yari mu kiganiro kuri Galaxy T.V, yavuze ko yizera ko Eddy Kenzo we nabo bari kumwe mu ihuriro ry'Abahanzi rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) nta kintu bashobora kugeraho.

Skin akaba yatangaje ko amateka agaragaza ko kuba abahanzi bakorera hamwe ari ibintu bikomeye. Ati " Abanyamuziki ntibashobora kunga ubumwe. Ibyo ni ukubeshya."

Ati" Abanyabigwi mu muziki wa Uganda barimo:Herman Basudde, Fred Ssebata, na Paul Kafeero bagerageje guhuza abahanzi inshuro nyinshi ariko byarananiranye."

Eddy Kenzo watorewe kuyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda ubutegetsi bwe ntibuvugwaho rumwe

Nyamara nubwo Skin avuga ibi, Eddy Kenzo ubwo yatorwaga yavuze ko guhuza imbaraga nk'Abanyamuziki, abikorera ndetse na Leta ya Uganda bizahuriza hamwe uruganda rwa muzika muri iki gihugu.

Nubwo bimeze gutya, ba bahanzi twagarutseho haruguru, bakaba bavuga ko iri huriro mu buyobozi bwaryo haburamo ubunyamwuga.

Hagati aho, abakurikirana hafi iby'umuziki wa Uganda ndetse n'imiyoborere y'iki gihugu, baratangaza bo bahisemo ko iri huriro riyoborwa n'abantu bafite izina mu muziki wa Uganda mu rwego rwo kurwanya umunyamuziki n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, Bobi Wine.

Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda riyobowe na Eddy Kenzo ryaba rigamije kugusha hasi muri Politike Bobi Wine 

Ibi byo kurwanya Bobi Wine, bihuzwa n'uko Balaam Barugahara wateye inkunga ikomeye ndetse akanamamaza ibikorwa by'iri huriro, yavuze ko umuvandimwe wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. Salim Saleh yagize uruhare mu gushinga iri huriro.

Nyarama nubwo hari abanenga iri huriro, ariko hari n'abandi babona rizagera ku ntego zaryo by'umwihariko Eddy Kenzo uriyobora ndetse n'abandi bafatanyije harimo Sheebah Karungi, Juliana Kanyomozi n'abandi.