Ikura ku cyavu! Ruger yahoze asana telefoni

Ikura ku cyavu! Ruger yahoze asana telefoni

 Oct 6, 2022 - 06:11

Umuhanzi Ruger ugezweho muri Africa, imyaka ibiri ishize yari umutekenisiye (Technician) wa telefoni. Ibi bishimangira ko Imana ikura ku cyavu ikakwicaranya n’ibikomangoma.

Abenshi bamuzi mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi ariko babanje gukunda indirimbo batazi nyirazo nyuma baza ku mumenyera ku ijisho rimwe ripfutse ku buryo batekerezaga ko rirwaye ariko ni rizima. 

Uyu muhanzi wafashe icyemezo cyo gupfuka ijisho rimwe kubera izina rye “Ruger” risobanura imbunda irasa kure ikoresheje umunwa umwe, kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Africa.

N’ubwo akunzwe cyane akaba arimo kuzenguruka Isi akora ibitaramo ntiyibagiwe ubuzima bushaririye yabagamo ataraba icyamamare.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukorera ibitaramo, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko mu myaka ibiri ishize akazi ke kari ugukora ama telefoni none ubu ni icyamamare.

Ruger ati “Ndibuka mu myaka ibiri ishize, akazi kanjye kari ugukora amatelefoni yapfuye ariko ubu ndi icyamamare ku Isi. Ntuzatume hagira umuntu ukwereka icyo gukora kurusha icyo wowe wiyumvamo”.

Uyu muhanzi yakomoje ku bantu baba bafite impano ariko ugasanga bacitse intege, bigatuma bazitira inzozi zabo. Yavuze ko umuntu agomba gukomera ku nzozi ze Imana akamuha umugisha.

Ruger kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Africa binyuze mu ndirimbo ze nka “Dior, Bounce, Snapchat n’izindi zamufunguriye amayira utibagiwe na “Girlfriend’ irimo kubica bigacika hirya no hino ku Isi.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “Ruger” umwaka ushize wa 2021 ariko kuri ubu arimo kuzenguruka ibihugu bigize Isi akorayo ibitaramo ndetse muri Gashyantare 2021 yaje gutaramira mu Rwanda.

Hari abatazi izina rye ariko bazi indirimbo ze no kuba apfutse ijisho rimwe.