Nubwo Schwarzenegger akomeje kuba hafi cyane y’abana be bose uko ari batanu, abana bane b’uyu mukinnnyi wa firime yabyaranye n’umugore we w'isezerano Maria Shriver, ngo banga urunuka umuvandimwe wabo Baena.
Ariko, ni mugihe, kuko Baena ari umwana wabyawe k'uwahoze ari umukozi wo mu rugo, Mildred Baena.
Abana ba Arnold Schwarzenegger ntabwo barimo kuvuga rumwe
Amakuru ya hafi y'uyu mukinnyi, yavuze ko Schwarzenegger n'umuhungu we ari inshuti za hafi cyane. Gusa ngo mu by'ukuri, abandi bana ntibakunda Joe Baena na gato. Benshi bavuga ko biteye isoni kuko ngo mu buzima busanzwe Baena ari umwana mwiza rwose, kandi Arnold yamwe anamufata nk’abandi bana be bose. Ariko kubera impamvu runaka, abandi bana Arnold Schwarzenegger, ntibikoza Joe.
Kuri ibyo, umwe mu bayoboke ba Baena yaranditse ati: “Biteye ishozi uko ufatwa, n’abavandimwe bawe. Urirengagizwa rwose, kandi ku bw’impamvu zitaguturutseho. Ese ni urwango rushingiye ku moko? Ntwamenya.”
Arnold Schwarzenegger n'umuhungu we Baena bafitanye umubano udasanzwe n'ubwo abandi bana be batamwikoza
Uyu muyoboke yongeyeho ko barumuna ba Baena bamwirengagiza rwose, ndetse ko bamurika firime ya se “FUBAR” abandi bana bafatiye ifoto hamwe ariko bakihunza Joe.
Nkuko byavuzwe hejuru, abandi bana bose bafitanye umubano utoroshye na Baena, mu gihe Schwarzenegger we yamwe yishyurira umuhungu we amafaranga y’ishuri harimo amafaranga ya kaminuza, ndetse akanishyirira nyina inzu.
Abandi bana ba Arnold Schwarzenegger bifotoje bari kumwe uretse Baena
Ibirori byo kumurika “FUBAR” ni bwo bwa mbere amakimbirane hagati y'abana ba Schwarzenegger wahoze ari guverineri wa California, yari agiye ku mu garagaro.
Amakuru avuga ko Baena yagumye kwishimira ibirori bya nyuma(after party) i Grove muri Los Angeles, mu gihe abandi bavandimwe bo bari batashye.
