Gerard Piqué na Shakira nyuma y'imyaka 12 bari mu rukundo ndetse bakaza no kurushinga, byarangiye nyuma y'iyo myaka batandukanye.
Aba bombi bakaba baratandukanye muri Kamena 2022, ubwo Shakira yashinjaga Gerard Piqué kumuca inyuma akaryamana n'abandi bagore.
Ku bw'ibyo Shakira yashinjaga umugobo we, kugera magingo naya ntacyo Piqué yari yakabivuzeho, kugeza ubwo yabyemereraga imbere y'itangazamakuru ryo muri Spain.
Piqué ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru El País akaba yavuze ko yakoze icyo yashakaga kandi ko umunsi azapfa atazasubiza amasomo inyuma ngo yicuze.
Yagize ati : "Nkomeje gukora ibyo nshaka. Umunsi napfiriyeho, nzasubiza amaso inyuma kandi nizera ko buri gihe nakoze ibyo nashakaga. Ndashaka kuba umwizerwa muri nge. Ntabwo ngiye gukoresha amafaranga ngo mpindure uko abantu bambona."
Yakomeje agira ati"Abantu nkunda kandi nitaho ni bo banzi. Ibisigaye ntabwo ari ngombwa kuri nge. Nkoresha imbaraga zange mu kubana n'abo nkunda no kubaha ibyo mfite. Nge ndishimye cyane. Habayeho impinduka mu buzima bwange kandi nzi kubungabunga umunezero."
Gerard Piqué ubwo bamubazaga ku bana yabyaranye na Shakira, yagize ati " Buri wese aba azi igikenewe kugira ngo yite ku bana be. Umubyeyi wese aba agomba kurinda abana be, ubu nange nibyo mpugiyeho, ari nako kazi kange nk'umubyeyi."
Piqué na Shakira bakaba bafitanye abana babiri, aribo Sasha na Milan, akaba avuga ko kubitaho ari inshingano ze nk'umubyeyi.
Muri rusange ubwo aba bombi batandukanaga, buri wese yahise yishakira undi mukunzi.
Muri Gashyantare 2023 nibwo Piqué yatangaje ko ari mu rukundo n'umwari Clara Chia Marti.
Nubwo Shakira yatangaje ko yashenguwe na Piqué, ariko nawe ntiyabitinzemo kuko nawe yahise yikundanira na Gorka Ezkurdia.
