Jose chameleon agiye kugezwa imbere y'ubutabera

Jose chameleon agiye kugezwa imbere y'ubutabera

 Jan 24, 2023 - 12:34

Nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umumotari wari ugonze imodoka ye, umuhanzi Jose Chameleon yatangiye gukorwaho iperereza ku cyaha cyo kwihanira.

Ubwo hari ku wa 20 mutarama 2023, umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Jose chameleon yagaragaye akubita umumotari inkoni nyinshi nyuma yo kumugongera imodoka ubwo yari atashye iwe mu rugo.

Chameleone wari ugongewe imodoka ye nziza yo mu bwoko bwa Ranger Rover, yakubitiye umumotari mu muhanda wa Entebbe Road, ubwo yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Nyuma yo kumukubita, umugore we niwe wabaye uwa mbere mu kumusabira ibihano hiyongeraho na buri wese wabonye inkoni yakubise umumotari amukubita nk'ukubita inzoka.

Nyuma yo gusakara ku mbuga nkoranyambaga abantu banenga igikorwa cyakozwe n'uyu muhanzi, Umuvigizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga yatangaje ko hatangijwe iperereza ku byaha uyu muhanzi akurikiranweho byo kwihanira.

Ati "Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze."

Ku rundi ruhande, umujyanama wa Jose chameleon we yatangaje ko uyu muhanzi yavuye mu modoka agakubita uriya mumotari kubera amagambo mabi yari amaze kumubwira.

Jose Chameleon abajijwe ku myitwarire mini yamuranze, Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe, mu batwara moto hano muri Uganda.’’