Bukayo Saka yarikoroje kubera ibyo yavuze kuri Celine Dion

Bukayo Saka yarikoroje kubera ibyo yavuze kuri Celine Dion

 Mar 6, 2026 - 12:41

Bukayo Saka ukinira Arsenal, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko atangaje ko atazi icyamamare mu muziki, Celine Dion.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n'umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tems uri kubarizwa mu Bwongereza aho bivugwa ko hari imishinga ya Arsenal azagaragaramo mu minsi iri imbere.

Muri iki kiganiro, Bukayo Saka yagiye abaza Tems ibibazo bitandukanye ku buzima bwe ariko bifite aho bihuriye n'umuziki we. Muri ibyo bibazo harimo igihe yatangiriye umuziki ndetse n'umuhanzi yakuze akunda amufata nk'icyitegererezo.

Tems yamuhishuriye ko yatangiye kuririmba afite imyaka icyenda y'amavuko, avuga ko yakuze akunda cyane umuhanzikazi wo muri Canada, Celine Dion.

Bukayo acyumva izina Celine Dion, yabaye nk'utungurwa avuga ko atamuzi ndetse nta n'indirimbo ye azi.

Bukayo ati "Wavuze ko wari ufite imyaka icyenda ubwo watangiraga kuririmba. Wari ufite abahanzi ukunda?"

Tems: "Nakundaga Celine Dion!"

Bukayo: "Ntabwo nzi uwo ari we."

Tems: "Ntabwo uzi Celine Dion?"

Bukayo: "Oya. Ni bibi?"

Nyuma yo gutangaza ibi, Tems na we yaguye mu kantu atungurwa no kumva Saka atazi uyu muhanzikazi w'icyamamare ku Isi, ibyaje gukururuka ku mbuga nkoranyambaga bikazamura impaka.

Ku ruhande rumwe abantu barashinja Bukayo kwijijisha, ariko abandi bakavuga kuba atazi Celine Dion nta kidasanzwe kirimo.

Celine Dion ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe ku Isi, bitewe n'ubuhanga n'ijwi rye bituma indirimbo ze zigarurira imitima ya benshi.

Tumwe mu duhigo afite mu muziki:

1. Celine Dion abitse ibihembo bitanu bya Grammy, ibihembo bya mbere bikomeye mu muziki ku Isi. Si ibi gusa kuko yegukanye ibindi bihembo bitandukanye birenga 200 yegukanye mu bihugu bitandukanye ku Isi.

2. Afite indirimbo yabaye ikirangirire ku Isi yitwa 'My Heart Will Go On', yakoreshejwe muri filime yakunzwe cyane ku Isi ya Titanic. Iyi ndirimbo yaje kwegukana ibihembo bitandukanye nka Academy Awards, Golden Globe Awards nk'indirimbo nziza yakoreshejwe muri filime.

Bukayo Saka yavuze ko atazi Celine Dion

Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi