Nyuma yo gufungura ishami muri Poland, Kigali Protocol igiye guha ibirori abanyarwanda

Nyuma yo gufungura ishami muri Poland, Kigali Protocol igiye guha ibirori abanyarwanda

 Mar 15, 2023 - 06:57

Nyuma yo kwegukana igikombe cy'indashyikirwa mu kugira ubunyamwuga muri Africa, Kigali Protocol yafunguye ishami mu gihugu cya Poland ndetse bahita batangaza ko bagiye gukora igitaramo vuba cyo kwishimira aho bageze.

Kigali Protocol ikigo cya mbere muri Africa mu kugira ubunyamwuga n'ubumenyi mu byerekeranye na Protocol,  bamaze kwagura imbibi z'ibikorwa byabo babigeza i burayi mu gihugu cya Poland.

Intego nyamukuru yo kwagura ibikorwa byabo, ni uguteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha  gihugu cy'u Rwanda binyuze mu bikorwa bya Protocol ku isi.

Iki kigo kimaze imyaka 5 ari indashyikirwa mu bikorwa byabo, cyatwaye ibihembo byinshi by'indashyikirwa haba ku ruhando mpuzamahanga ndetse n'imbere mu gihugu, ari naho ibikorwa byinshi byabo bikorerwa.

Kigali Protocol yafunguye ku mugaragaro ishami rishya mu gihugu cya Poland ku wa 01 werurwe 2023 nyuma y'igihe bakora ariko hatari hakorwa ibirori byo gufungura ku mugaragaro.

Mu rwego rwo kwishimira intambe nziza bateye muri iyi myaka itanu bamaze, Kigali Protocol irimo gutegura igitaramo kizagaragaramo bamwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi.

Tuvugana na Kigali Protocol,  baduhamirije aya makuru gusa birinda gutangaza igihe iki gitaramo kizabera batangaza ko baza gutangaza byinshi kuri iki gitaramo.

Yagize ati" Icyo nakubwira ni uko turimo gutegura igitaramo kizaba mu minsi ya vuba, ni igitaramo kizahurizwamo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihigu"

Kigali Protocol imaze igihe gito ihawe igihembo muri Africa yose nk'abakora mu bikorwa bya Protocol b'indashyikirwa kuri uyu mugabane wa Africa.

Kigali Protocol iri mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana igihembo cy'indashyikirwa muri Africa. 

Abakozi ba Kigali Protocol bashimirwa ubunyamwuga bagaragaza mu kazi.

Uretse no kuba bafite ubunyamwuga,  abakozi ba Kigali Protocol bazwiho gusa neza.

Abakozi ba Kigali Protocol barangwa no gushyira hamwe mu kazi kawe.

Kigali Protocol irangwaho no kugira abakozi basa neza bituma banoza akazi bakora.

Uretse kuba ari akazi, abakora muri Kigali Protocol bakora ibyo bakunze basanzwe babyiyumvamo.