Abahanzi 30 bakize kurusha abandi ku isi

Abahanzi 30 bakize kurusha abandi ku isi

 Jan 24, 2023 - 02:20

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya weathygorilla.com, cyashyize ku murongo abahanzi 30 bakize cyane kurusha abandi b'ibihe byose.

Dore urutonde rw'abahanzi 30 bakize kurusha abandi ku isi.


 30. Jose Carreras; ni umuhanzi ukomoka muri Spain akaba afite asaga miliyoni 250$ azwi cyane mu ndirimbo yagiye akorana na Placido Domingo ndetse na Luciana Pavarotti.


29. Diana Ross; ni umuhanzikazi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba anakina muri film zitandukanye aho yamenyekanye cyane muri Film Lady Sings the Blues’ na ‘The Wiz’. Uyu muhanzikazi ubarirwa asaga miliyoni 250$ yamenyekanye cyane mu itsinda rya The Surpremes.


28. Bette Midler; azwi nka The Divine Miss M ni umwanditsi w'indirimbo, umuririmbyi n'umukinnyi wa Film aho yamenyekanye muri film ya The Stepford Wives na  ‘The Women. Uyu mugore kandi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo Grammy awards, Tonys n'ibindi bitandukanye. Uyu mugore abarirwa agera kuri miliyoni 250$.


27. Dhani Harrison; ni umuhanzi ukomoka mu bwongereza ndetse akaba yandika n'indirimbo muri uyu mwaka wa 2023 abarirwa agera kuri miliyoni 275$.


26. Nana Mouskouri;  ni umuhanzikazi ukomoka mu bubirigi ikindi akaba azwiho ko ariwe muntu wacuruje indirimbo cyane ku isi kuri ubu akaba afite asaga miliyoni 280$.


25. Justin Bieber; ni umuhanzi wakize ukiri muto Kandi ubu muri uyu mwaka nta wundi muhanzi ukiri muto umurusha amafaranga kuko abarirwa asaga miliyoni 285$.


24. Tom Jones; ni umuhanzi waciye agahigo ko gucuruza indirimbo kuri miliyoni 100$ akaba azwi ku ndirimbo nka It’s Not Unusual’, ‘What’s New Pussycat’, ‘Delilah’, ‘She’s a Lady’, and ‘Green, Green Grass of Home'. Muri uku kwezi kwa mutarama afite agera kuri miliyoni 300$ yakuye mu buhanzi bwe.


23. Shakira; Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Colombia akaba ari umwanditsi w'indirimbo, umuririmbyi, umubyinnyi kandi akaba anikorera. Uyu muhanzikazi uherutse gutandukana n'umukinnyi wahoze akina muri FC Barcelona Gerard Pique afite asaga miliyoni 300$.


22. Placido Domingo; Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Spain ubarirwa asaga miliyoni 300$ yatwaye Grammy 14 ndetse n'ibindi bihembo bitandukanye.


21. George Strait uzwi nka King of country ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, producer ndetse n'umukinnyi wa Film akaba yarakunze kuririmba mu njyana ya Country kuri ubu mu kwezi kwa mbere afite asaga miliyoni 300$ bimushyira ku mwanya wa 21 mu bakize ku isi.


20. Mariah Carey ni umuhanzi ukomoka muri Colombia akaba yaragurishije album zigera kuri miliyoni 320$ bimuhesha kwicara ku ntebe ya 20 y'abafite agatubutse.


19. Lady Gaga ni umuhanzikazi ukomoka muri America akaba amaze kugurisha album zigera kuri miliyoni 27 uretse Kandi kuba ari umuririmbyi, ni Umukinnyi wa Film kuri ubu akaba afite asaga miliyoni 320$.


18. Katy Perry ni umuhanzikazi, umunyamakuru kuri television ndetse akaba yaramenyekanye cyane ku ndirimbo Roar yatumye amenyekana cyane bikaba byaratumye kuri ubu afite asaga miliyoni 330$.


17. Cher; ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane  mu myaka ya 1960 ndetse akaba yarakoranye indirimbo n'umugabo we Sonny bise I got you babe yakunzwe cyane  muri uku kwezi kwa 1 akaba afite asaga miliyoni 360$.


16. Toby Keith ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika aho amenyerewe mu njyana ya country uretse Kandi kuba ari umuhanzi, ni Umukinnyi wa Film, producer ubarirwa asaga miliyoni 365$.


15. Taylor Swift ni umuhanzikazi ukunzwe na benshi muri America ndetse no ku isi muri rusange kubera akunze gukora indirimbo nyinshi zerekeye ku buzima bwe. Uyu ni umuhanzikazi wa kabiri mu bagore bakiri bato bakize ku isi dore ko afite asaga miliyoni 400$.


14. Shania Twain ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Canada aho yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo iyakunzwe cyane "from this moment". Uyu muhanzikazi afite miliyoni 400$ bimushyira ku mwanya wa 14 mu bafite agatubutse ku isi muri uyu mwaka wa 2023.


13. Johnny Mathis kuri ubu afite imyaka 82 akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo za kera zakunzwe cyane kuri ubu akaba afite asaga miliyoni 400$.


12. Jennifer Lopez umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba akina Film, umunyamideri ndetse akora ibintu byinshi byunganira umuziki byatumye aba umuhanzi wa 12 ukize ku isi muri uyu mwaka aho afite asaga miliyoni 400$.


11. Garth Brooks umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zicurangitse mu njyana ya Rock, Pop ndetse na Country. Uyu mugabo afite asaga miliyoni 400$.


10. Barbra Streisand ni umuhanzi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ari umukinnyi wa Film ndetse akazitunganya. Ibi byose yafatanyije n'umuziki byatumye yinjiza asaga miliyoni 400$.


9. Victoria Beckham ni umugore w'uwahoze akinira Manchester United David Beckham, uyu mugore ni umuririmbyi, umucuruzi, umunyamideri aho ibi byose byatumye yinjiza asaga miliyoni 450$.


8. Gloria Estefan ni umuhanzikazi, umucuruzi, umukinnyi wa Film  ukomoka mu gihugu cya Cuba akaba anafite ubwenegihugu bwa Cuba akaba afite asaga miliyoni 500$.


7. Beyoncé Giselle Knowles-Carter usanzwe ari umuhanzikazi ukunzwe cyane, si ukuririmba gusa kuko yandika indirimbo, ni Umukinnyi wa Film, ni umunyamideri, ndetse agakina na film ibi byose mu kubifatanya byatumye aba umuhanzi wa 7 ukize ku isi aho afite asaga Miliyoni 500$.


6. Rihanna uturuka mu birwa bya Barbados akaba ari umugore wa A$AP Rocky mu minsi yashize yibarutse umwana we wa mbere uyu mwana akaba yaravukiye ahashashe kuko yasanze Rihanna afite asaga miliyoni 550$.


5. Julio Iglesias umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Spain aho mu mwuga we w'ubiririmbyi yakoze ibitaramo ibihumbi 5,000 bikitabitwa n'abantu bagera kuri miliyoni 60 ari nabyo byatumye yamamara ndetse akinjiza cyane kuri ubu akaba ari uwa Gatanu ukize ku isi aho afite asaga miliyoni 600$.


4. Dolly Parton wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise "coat of many colors" yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1964 kuri ubu akaba afite imyaka 72. Kuva yatangira kuririmba byaramukijije dore ko afite n'ijwi ryiza ribimufashamo bimaze kumuhesha asaga miliyoni 600$.


3. Céline Dion iyo bavuze Celine Dion wumva indirimbo nyinshi zitandukanye cyane cyane "because you loved me" uyu muhanzikazi ukomoka muri Canada afite asaga miliyoni 800$.


2. Madonna ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya pop, ari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bakize cyane ku isi aho afite asaga miliyoni 850$.


1. Herb Alpert Ni umuhanzi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba amenyerewe mu njyana wa Jazz yamenyekanye cyane mu itsinda rya  Herb Alpert & the Tijuana Brass. uyu muririmbyi ukize kurusha abandi afite asaga miliyoni 850$. Gusa Jay Z atunze miliyali y'amadolali y'Amerika akaba ari we nimero ya mbere. Ni umuraperi, umushabitsi akabifatanya no kugira inzu z'imiziki zifasha abahanzi. 


Abo ni bamwe mu bashyizwe hanze n'ikinyamakuru wealthgorilla.com cyagarukaga ku baririmbyi bakize cyane kurusha abandi bakurikije ibigaragara muri Forbes, celebrity net worth ndetse na the richest.